Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Rwisirabo, riherereye mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi, bakanguriwe na Polisi y’u Rwanda guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge.
Ubu butumwa babuhawe na Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare iri kumwe n’abayobozi b’inzego zibanze muri aka karere Nyuma yo kumena ibiyobyabwenge bigizwe n’amakarito 97 y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra waragi.
Aganira n’abanyeshuri barenga 200 umuyobozi w’akarere wungirije ushizwe imibererho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yashimiye uruhare inzego z’umutekano zigira mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Murekatete yahamagariye abanyeshuri kutishora mu biyobyabwenge kuko nk’uko izina ryabyo ubwaryo ribivuga biyobya ubwenge bw’uwabikoresheje, abasaba kubireka bagatera indi ntabwe yo gufatanya na Polisi mu batangira amakuru ku gihe kugira ngo ababikoresha yaba ababitunda, ababicuruza n’ababinywa, bafatwe bashyikirizwe inzego zibishyizwe
Yagize ati’’Hashyizweho ingamba zikomeye zokurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere, ariko ibi birasaba imbaraga n’uruhare rwa buri muntu utuye hano by’umwihariko mwebwe urubyiruko mu kabigira ibyanyu, mbere na mbere mugafata imyanzuro yo kubyirinda ubwanyu kandi mugatangira amakuru ku gihe’’
Senior Superintendant of Police (SSP) Pierre Tebuka umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yabwiye aba banyeshuri ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha, kandi ko byangiza imyigire y’umunyeshuri, bikamuviramo no kuba yava mu ishuri.
SSP Tebuka yagize ati’’Gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rikorerwa mu muryango, gufata abana ku ngufu byose ni bimwe mu byaha biza ku isonga kandi biterwa n’ibiyobyabwenge.’’
SSP Tebuka yagiriye inama uru rubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobybwenge bakibanda ku masomo kandi by’umwihariko bakihutira gutanga amakuru ku bo bacyeka ko bacuruza ibiyobyabenge.
Yagize ati ’’kwiga niwo murimo wanyu wibanze, mugomba kumenya ko uburezi aribwo rufunguzo rw’ubuzima bwanyu kubw’ibyo rero mwite ku masomo yanyu mwirinde kwishora mu biyobyabwenge ndetse n’ibindi bikorwa byose bibi kandi mwihutire gutanga amakuru ku gihe ku muntu wese mukeka ko abikoresha’’
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’Uburasirazuba kakaba gafatwa nk’inzira yinjiriramo ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, ndetse n’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa (Zebra waragi) biturutse mu bihugu by’abaturanyi bihana imbibi n’aka karere.
English









