Kuwa kane taliki ya 21 Kamena 2018, abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Nyagatare bahawe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha.
Abanyeshuri bahawe ibi biganiro ni abo mu ishuri ryisumbuye rya GS Tabagwe riherereye mu murenge wa Tabagwe ryigamo abanyeshuri bagera kuri 799. Nanone ubukangurambaga nk’ubu bukaba bwarabereye mu kigo cya GS Gikagati giherereye mu murenge wa Karama kigizwe n’abanyeshuri 527.
Ibi biganiro byatanzwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango ushinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (AJPRODO).
Mu ijambo rye uwari uhagarariye AJPRODO, Ntawigenera Narcisse yasabye aba banyeshuri kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina haba mu mashuri bigamo ndetse n’aho batuye mu ngo iwabo.
Chief Inspector of Police (CIP) J.Claude Kaburabuza, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage aganira n’aba banyeshuri, yabasobanuriye ihohotera rishingiye ku gitsina icyo aricyo n’uko rikorwa ndetse n’abarikorerwa.
Aha yagize ati”Ihohotera rikorwa n’ibitsina byombi umugabo cyangwa umugore, iyo umugabo ahora atoteza cyangwa agahoza ku nkeke uwo bashakanye aba amukorera ihohotera rishingiye ku gitsina, kimwe n’uko umugore nawe ashobora kubikorera umugabo we”.
CIP Kaburabuza yakomeje ababwira ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa n’abashakanye rikurura ubucyene mu muryango bityo bikagira n’ingaruka ku bana babyaye kuko batiga. Ihohotera kandi rishobora no gutuma umwe mu bashakanye yakwiyahura cyangwa umwe akica undi, ugasanga abana basigaye ari impfubyi. Ikindi kandi abana bafashwe ku ngufu bibagiraho ingaruka zo kubyara inda batateganyije rimwe na rimwe bibaviramo uburwayi cyangwa urupfu”.
CIP Kaburabuza yanababwiye kandi ko no ku bigo by’amashuri naho ihohotera rishingiye ku gitsina rishobora kuhakorerwa, haba mu buryo bwo gutoteza bamwe cyangwa kubatonesha.
Yanaboneyeho kandi gusaba aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima,abasaba kuba inyangamugayo kuko umunyeshuri mwiza arangwa n’ikinyabupfura.
Yagaruts kandi ku kwirinda icuruzwa ry’abantu, aho yababwiye ko bagomba gushishoza no kugira amakenga y’umuntu uwo ariwe wese ushobora kuza ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza cyangwa akazi hanze y’igihugu kuko baba bababeshya bagerayo bakabakoresha imirimo y’ingufu abandi bakabashora mu busambanyi, bikabicira ubuzima bakiri bato.
CIP Kaburabuza yashoje abasaba gushinga amatsinda yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina. Aba banyeshuri bemeye kuba ba ambasaderi ba Polisi mu kurwanya ihohotera iryo ariryo ryose ndetse n’ibindi byaha muri rusange.
Kinyarwanda
English











