Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu bikorwa byose byangiza ibidukikije n’ibijyanye nabyo, haba gutema amashyamba ku buryo butemewe, gutwika amakara, n’ibindi.
Hashize igihe kandi abaturage bakanguriwe kwirinda ubucuruzi bw’igiti cy’umushikiri gikunze kuvugwa ko kijyanwa mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda na Tanzania kuko icyo gikorwa cyangiza ibidukikije kandi twese tuzi akamaro ibidukikije bitugirira ku buzima bw’abantu muri rusange.
Ibi bibaye nyuma y’aho, kuri iki cyumweru taliki ya 22 Nzeli,mu gihe cya saa kumi n’igice z’amanywa, mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Rwimiyaga, abagabo bane baterewe muri yombi muri Pariki y’Akagera , ubwo bari mu bikorwa byo gutema igiti cy’umushikiri , bakaba kandi bari bamaze kwica n’inyamaswa imwe yo mu bwoko bw’impala.
Abafashwe n’abarinzi ba Pariki ni Nsekanabo Aboubakar w’imyaka 27, Sindayigaya Adrien w’imyaka 18, Iradukunda Kassim w’imyaka 18 na Ndahayo Damien w’imyaka 41 y’amavuko ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’i Burasirazuba, Superintendent Emmanuel Karuranga avuga ko abantu birengagiza itegeko rirengera ibidukikije kandi rigahana ababyangiza, Polisi itazabihanganira.
Yagize ati:”Mu duce dukikije Paliki y’Akagera hari udutsiko tw’abantu batwika amashyamba bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo,hari abahiga inyamaswa, hakaba n’ abandi bishoye mu bucuruzi bw’igiti cyitwa umushikiri, ibi byose bikaba bitemewe kandi bamenye ko tutazahwema kubakurikirana.”
Umushikiri, bamwe bita Kabaruka, ni ubwoko bw’igiti gikunze kuboneka mu ntara y’i Burasirazuba kikaba cyibasirwa n’abashaka kucyambutsa muri Uganda , aho bivugwa ko gikoreshwa mu gutunganya imibavu n’amavuta yo kwisiga.
Guhiga bitemewe muri Pariki, gutema no gucuruza umushikiri bihanwa n’ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, aho uwo bihamye ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku 200,000 kugeza kuri 3,000 000 y’amanyarwanda cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Superintendent Emmanuel Karuranga avuga ko uriya mubare w’abantu bafashwe, byari muri gahunda yo gukoma imbere no guca intege abishoye mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije kandi ngo kubabuza amahwemo akaba ari gahunda izakomeza.
Superintendent Karuranga akaba yarangije ahamagarira abantu kuba inyangamugayo barwanya ibyo bikorwa kandi bihutira gutanga amakuru ku babikora cyangwa ku ho byaba bikorerwa.