Trending Now

Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano n’abakora irondo ry’umwuga basabwe gufatanya gukumira ibyaha

Imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro rikomeye ryo gukumira ibyaha n’icyahungabanya umutekano.

Ibi byavuzwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu karere ka Nyagatare, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kaburabuza ubwo yagiranaga inama n’abagize Komite z’Abaturage zo kubungabunga umutekano hamwe n’abakora irondo ry’umwuga bo mu murenge wa Karangazi yabaye mu cyumweru gishize; ikaba yaritabiriwe n’abarenga 60.

CIP Kaburabuza yabwiye aba bagize uru rwego ati,"Umutekano ntabwo ugenewe abantu runaka. Umutekano ni uwa buri wese; ni cyo gituma umuntu wese agomba kuwuharanira we ubwe ndetse akawugeza no ku bandi. Ukubura kwawo bigira ingaruka ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage."

Yabagaragarije ko ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibikorwa bihungabanya rubanda , abagira inama yo kubyirinda agira ati, "Ibiyobyabwenge biteza umutekano muke kuko bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwumvikane bucye mu bashakanye ndetse no mu baturanyi; gusambanya abana no gufata ku ngufu."

Yaboneyeho kandi kubasaba gufatanya mu kurwanya icuruzwa ry’Ibiyobyabwenge bagaragaza ababikora kugira ngo bagirwe inama; abanze kubicikaho bahanwe hakurikijwe amategeko.

CIP Kaburabuza yasabye abagize izi nzego gukomeza kurangwa n’imikorere myiza; kandi bagakangurira abaturanyi babo kuba ijisho rya bagenzi babo, kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane; igihe bibananiye bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Karangazi, Mutware John yabwiye abagize izi nzego ko gukumira ibyaha ari inkingi ya mwamba y’umutekano n’iterambere birambye; abasaba guharanira kugera kuri iyi ntego.

Yagize ati,"Muharanire kuza ku isonga mu kurwanya ibyaha mu murenge wanyu kugira ngo umutekano urusheho kubungabungwa. Ikindi; umurenge uzajya ubagezaho agahimbazamusyi mwagenewe ku gihe kugira ngo murusheho gukora neza."

Mu ijambo rye, umwe mu bitabiriye iyo nama witwa Makwandi John yashimye Polisi n’Ubuyobozi bw’Umurenge atuyemo ku nama babagiriye; asaba bagenzi be gushyira mu bikorwa ibyo basabw