Ku itariki ya 21 Gashyantare, abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) ku rwego rw’imidugudu mu mirenge ya Karama na Kiyombe y’akarere ka Nyagatare baganirijwe ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano w’igihugu.
Ni ibiganiro byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano. Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa byayo ndetse n’imikoranire myiza n’abaturage mu gukumira ibyaha muri ako karere Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kaburabuza.
Mu kiganiro yatanze, CIP Kaburabuza yasabye abagize izi kumenya neza inshingano zabo n’uruhare bafite mu gufasha abaturage mu kurwanya ibyaha, gukomeza kurangwa n’indangagaciro ndetse no kumenya amahame abagenga.
Yabasabye gushyira imbaraga mu gutegura neza amarondo mu midugudu batuyemo ndetse bagakurikirana imigendekere myiza yayo.
CIP Kaburabuza yagize ati:” Nimwe mufite inshingano yo gufasha abaturage mu gutegura amarondo mu midugudu yanyu, mukanakurikirana ko yakozwe neza. Mukamenya ibintu byose bishobora guteza umutekano mucye mu midugudu kugira ngo habeho kubikumira, ndetse mukazajya mwihutisha amakuru akagera ku murenge hakiri kare”.
Yakomeje abagaragariza ko akarere ka Nyagatare kubera imiterere yako gakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge nka kanyanga, Zebra, Blue Sky n’izindi, abasaba gushyira imbaraga mu kubirwanya.
Yagize ati:” Akarere kanyu ka Nyagatare murabizi ko gahana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi, hakunze kuvayo ibiyobyabwenge tutemera hano mu Rwanda ,ni ngombwa ko mufata iya mbere muguhindura imyumvire y’abaturage bakareka kubyinjiza mu gihugu”.
Ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Karama Mukandutiye Odette wari muri iyi nama, yasabye abagize izi komite mu mirenge ya Karama na Kiyombe kugira uruhare mu gufasha abaturage kwitabira gahunda leta iba yabateguriye.
Yagize ati:”Turabasaba ko mwajya mudufasha kumenya abatishoboye mu midugudu bagomba guhabwa inka muri gahunda ya Gira inka ,ubudehe ndetse n’ubundi bufasha bugenerwa abatishoboye”.
Yakomeje abasaba kujya begera abaturage mu ngo zabo bakareba abadafite isuku ihagije bakabagira inama.
Abagize izi komite bakaba barashimiye abayobozi ku nama babagiriye,babasezeranya ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo baganiriye, aho bari bafite intege nkeya bahakosore.Bizejwe ubufasha ubwo aribwo bwose igihe bahuye n’imbogamizi mu mirimo yabo.
Ni ibiganiro byari byitabiriwe n’abagize izi komite mu mirenge ya Karama na Kiyombe,bose bakaba bari 214.
Kinyarwanda
English











