Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: 11 bafunzwe bazira konesha no kwigomeka

Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Mata 2015 ifunze mu rwego rw'iperereza abasore 11 bakekwaho konesha imyaka y'abaturage no kwigomeka ku nzego z'umutekano.

Nk'uko umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi abitangaza ngo mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki ya 10 Mata, aba basore bari baragiye inka zabo mu murenge wa Rwempasha muri ako karere, hanyuma inka zijya konera abaturage bari barahinze umuceri hafi y'aho bari baragiye, abarinzi b'uwo muceri bababujije kuboneshereza abashumba bashaka kubakubita, nabo batabaza Polisi y'u Rwanda, nayo ihageze  igize ngo ifate izo nka izishyikirize ubuyobozi bw'umurenge, abo bashumba bashatse kwigomeka kuri Polisi no kuyibuza kujyana izo nka ariko biba iby'ubusa kuko Polisi yaje kuzishyikiriza umurenge.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Mata, ubuyobozi bw'intara, ubwa Polisi n'ubw'ingabo bwagiriye inama muri aka karere buganira n'abaturage b'uyu murenge wa Rwempasha.

Umuyobozi w'intara y'Iburasiraziba Madamu Uwamariya Odette yasabye abaturage ba Rwempasha kubahana, buri wese akubaha ibyo undi akora, abasaba kubungabunga ubuhinzi bw'umuceri kuko Leta n'abashoramari baba bashoyemo imari nyinshi.

Akaba yaragize ati:" Mu Rwanda turangwa n'umuco wo kubahana, ibyabaye hano ntibikwiye umunyarwanda ufite indangagaciro, ntawe ufite uburenganzira bwo konona ibihingwa bya mugenzi we kandi nta n'ukwiye kubahuka inzego z'umutekano. Iyi mirima y'umuceri ifitiye akamaro buri wese utuye aka karere muri rusange n'igihugu by'umwihariko, akaba ari inshingano ya buri wese kuyisigasira dore ko iba yashowemo amafaranga menshi". Yasoje abasaba kubungabunga ibidukukije birinda gusohora amatungo kuko agomba kuba mu biraro.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yibukije abaturage bari bateraniye aho ko badakwiye guhungabanya umutekano bamaze kugeraho, anabasaba kwirinda kugerageza kwigomeka no guhangana n'abarinzi b'amahoro aho yagize ati:" Umutekano ni ingenzi mu iterambere ry'igihugu n'umuturage, Polisi y'u Rwanda ikora kinyamwuga nta n'umwe igomba guhutaza. Ni byiza ko mufatanya kurinda uwo mutekano, tugamije gutera imbere".

Kugeza ubu ba nyir'amatungo basubiranye inka zabo nyuma yo kwishyura ihazabu.

Ingingo ya 412 y'igitabo cy'amategeko ahana ihanisha, umuntu wese ku bw'inabi, wangiza cyangwa wonona burundu cyangwa igice kimwe, ibiti, imyaka, ibikoresho by'ubuhinzi n'ubworozi n'ibindi bintu by'undi cyangwa n'iyo byaba ibye ariko bifite ingaruka ku bandi, igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi Magana abiri kugeza kuri miliyoni eshatu.

Ingingo ya 530, agace ka 30 y'igitabo cy'amategeko ahana, ihanisha uwigometse igifungo kiri hagati y'umwaka 1 kugeza ku myaka 3 iyo ubwigomeke bwagizwe n'abantu benshi badafite intwaro kandi batabanje kubijyamo inama.