Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu:Polisi yakanguriye abaturage kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi

Abatuye mu karere ka Nyabihu bakanguriwe kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga baganiriramo ibibazo birimo ibiba biri hagati y’abagize imiryango n’ibiba biri hagati y’abantu muri rusange maze bakabikemura.

Ibi babikanguriwe  na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abaturage bako hagamijwe kurwanya no kugakumiramo ibyaha (District Community Liaison Officer-DCLO) mu kiganiro yatanze ku itariki 15 Nyakanga 2015   mu mugoroba w’ababyeyi  w’abaturage bo mu kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira.

Ubuharike, gucana inyuma, gusesagura umutungo w’umuryango, kutajya inama hagati y’abawugize, ubusinzi butera ihohotera rishingiye ku gitsina, biri mu bibazo  abo baturage bageraga kuri 60 bitabiriye uwo  mugoroba w’ababyeyi wabereye mu mudugudu wa Biriba baganiriyeho ndetse abafite ibyo bibazo n’ababifitanye n’abandi biyemeza kubireka no kubikemura.

AIP Uwizera yabwiye abo baturage ati:"Ahari abantu ntihashobora kubura ibibazo kandi iyo bidakemuwe mu maguru mashya biteza ingorane zikomeye. Umugoroba w’ababyeyi rero n’urubuga rwiza rwo kugaragaza ibibazo no kubishakira umuti urambye."

Yakomeje ababwira ati:"Ibibazo bishobora kuvuka mu miryango ifite ubushobozi buke nk’uko bishobora no kuba mu yishoboye. Muri make,bishobora kuvuka mu byiciro by’abantu byose, niyo mpamvu 'Umugoroba w’ababyeyi ' udakwiye gufatwa nk’aho ureba gusa abagore, imiryango ifite ubushobozi buke, cyangwa abatari intiti ".

Yabasobanuriye ko ibinyobwa bitemewe nka Kanyanga, Ibikwangari, Muriture, Yewe muntu, Marokeri, biri mu bitera ababinyoye guteza ibibazo mu miryango yabo ndetse bikabateza kubigirana n’abandi, kandi ababwira ko bituma bakora ibyaha birimo gusambanya abana ku mbaraga, gufata ku ngufu, urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubusambanyi, n’ubujura, maze abasaba kutabinywa no kutabicuruza, kandi ababwira kujya batanga amakuru ku gihe y’ababikora.

Yababwiye  kandi kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kujya bihutira guha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze amakuru yatuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Umuyobozi w’ako kagoroba k’ababyeyi, Murekatete Odette yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye iryo tsinda nkemurabibazo abereye umuyobozi, maze abasaba kuzishyira mu bikorwa, ibyo bakabikora ku neza y’imiryango y’abo, iy’abaturanyi babo, ndetse no ku nyungu z’umuryango mugari Nyarwanda.

Yasabye abandi baturage kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ari urubuga rwiza rwo gukemura ibibazo bitandukanye mu muryango mugari nyarwanda.