Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda y’ubukangurambaga mu bigo by’amashuri yisumbiye,ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zatuma bakora ibyaha bikaba byabaviramo gucikiriza amashuri.
Tariki 9 Werurwe ubu bukangurambaga bwabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Raphael, ni ishuri ryisumbuye riherereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rambura.Abanyeshuri basaga 900 n’abarimu babo 30 nibo bari bitabiriye ibiganiro.
Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na Inspector of Police(IP) Alexandre Minani,ashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyabihu (DCLO).
Ibiganiro yatanze byibanze ku gushishikariza aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, kwirinda inda zitateguwe ,kurwanya ihohoterwa no kwirinda ingengabitekerezo ya Genocide.
IP Minani yasobanuriye aba banyeshuri ko ibisindisha nabyo bigira ingaruka mbi nk’ibiyobyabwenge,abagaragariza ko nk’abanyeshuri baramutse bishoye muri ibyo byombi byabatesha amahirwe bafite yo kwiga bityo bakaba bangije ahazaza habo ndetse n’ahigihugu.
Yagize ati” Ibisindisha bigira ingaruka mbi nk’izibiyobyabwenge, umuntu ubikoresha bimwangiriza ubuzima cyane cyane mu mutwe , ndetse bikamumaraho amafaranga ataretse no gukora ibyaha agafungwa. Mwebwe nk’abanyeshuri mukiri bato mugomba kubyirinda kugira ngo mushobore gukomeza amashuri yanyu bityo muzigirire akamaro ndetse mukagirire n’igihugu cyanyu”.
Yakomeje abagaragariza ko umuryango urangwamo n’abanywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha uhora mu makimbirane adashira,ibintu bikurura umwuka mubi umuryango ntushobore gutera imbere.
IP Minani yanasabye aba banyeshuri cyane cyane abakobwa kwirinda ikintu cyose cyatuma batwara inda imbura gihe. Yabasabye kujya banyurwa n’ubuzima babayemo bakirinda kurarikira utuntu twiza,kuko aritwo akenshi babashukisha bakabatera inda.
Yagize ati”Muracyari bato, muri abajyambere, ibyo mushaka byose muzabigeraho ariko mwirinde kurarikira utuntu twiza kandi mutarashobora kutwigurira.Mujye munyurwa n’ubuzima mubayemo,ibi nimubishobora ntawe uzaza agushukisha agatelefoni cyangwa utundi tuntu ngo muryamane”.
Yakomeje asaba abanyeshuri kugira isuku aho bari hose, ku mubiri no ku myambaro ndetse no mubyo barya kandi isuku bakayitoza n’abo mu rugo iwabo aho bataha.
Umuyobozi w’ishuri rya GS St Raphael , Hagumimana Erica yashimiye Polisi y’u Rwanda imikoranire ikomeza kugirana n’abaturage, cyane ayishimira uburyo itoza abakiri bato gukurana umuco wo kwanga icyaha no kukirwanya kitaraba.
Hagumimana yasabye abanyeshuri kugira uruhare rugaragra mu gushishikariza abo baba basize mu rugo kuboneza imirire.
Yagize ati”Abanyarwanda ntibabuze ibiribwa,ahubwo ni ikibazo k’imyumvire.Mwebwe muba mufite imyumvire iteye imbere,mujye mufasha ababyeyi b’aho mutuye kuboneza imirire,mubasobanurire uko indyo yuzuye iba imeze,ibi bazatuma ikibazo k’imirire mibi kiri mu bana bato kirangira.”
Yakomeje asaba abanyeshuri gukomeza gukunda Clubs bafite zo kurwanya ibyaha ndetse banazikundishe urundi rubyiruko rutagize amahirwe yo kujya mu ishuri.
Abanyeshuri bishimiye ibiganiro bahawe basezeranya Polisi y’u Rwanda ko bagiye kuyibera intumwa aho batuye iwabo mu mirenge no mu tugari.
Kinyarwanda
English











