Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe ubukungu,Angélique Nyiraminani, yasabye urubyiruko rwo muri aka karere kwirinda kunywa no kugurisha ibiyobwabwenge kugira ngo rwirinde ingaruka zabyo zirimo ibyaha n’uburwayi butandukanye.
Nyiraminani yatanze ubu butumwa ku itariki 6 Mutarama mu kiganiro n’Inkomezabigwi igihumbi na magana inane na cumi na barindwi zo mu mirenge ya Mukamira na Jenda zari mu itorero muri College Adventiste de Rwankeri riherereye mu kagari ka Rwankeri mu murenge wa Mukamira.
Inkomezamihigo ni izina ryahawe icyiciro cya gatatu cy’intore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka ushize.
Nyiraminani yabwiye uru rubyiruko ko, nk’uko bivugitse,ibiyobyabwenge birimo kanyanga, inzoga z’inkorano zitemewe nk’ibikwangari,urumogi n’ibindi, biyobwa ubwenge bw’ubinywa kandi ko adashobora gutera imbere cyangwa ngo agire uruhare mu iterambere ry’igihugu cye.”
Ati,˝Ubinywa,aho gukora ngo yiteze imbere ndetse anateze imbere igihugu cye, akora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomerestsa,ubujura,n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, utibagiwe ingaruka mbi bigira ku buzima bwe harimo uburwayi butandukanye .”
Yakomeje agira ati,˝Ntacyo ubumenyi mufite bwabamarira mu gihe mwishoye mu biyobyabwenge.Imbere hanyu ni heza.Nta mpamvu rero yo kuhonona kandi n’igihugu kibatezeho byinshi.Mwirinde rero ikintu cyose cyarogoya imigambi yanyu y’iterambere.”
Nyiraminani yashishikarije Inkomezamihigo zo mu karere ka Nyabihu gukora cyane kandi bakirinda gusuzugura umurimo.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Alexandre Sahinkuye, yabyiye uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge bishobora kurushora mu ngeso mbi nk’usambanyi bushobora kuganisha ku gutwara inda z’indaro n’indwara zifatira mu myanya ndangagitsina nk’imitezi n’izindi.
Aganisha ku kwirinda ubusambanyi n’izindi ngeso mbi,Sahinkuye yagize ati,”Mugomba kurinda amazamu yanyu.”
Ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha mu karere ka Nyabihu,Assistant Inspector of Police (AIP),Cyprien Nkezabera,yasabye uru rubyiruko kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ibyaha harimo n’ibiyobyabwenge batanga amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose.
Kinyarwanda
English











