Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafatanye Uwimana Jacqueline udupfunyika duto tw’urumogi 2000 tuzwi ku izina rya bule.
Yafatiwe mu kagari ka Rega, mu murenge wa Bigogwe, ahagana saa cyenda n’igice zo ku gicamunsi cyo ku itariki ya 1 Werurwe ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Supt. of Police (SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko umugenzi wari wicaranye n’Uwimana ari we watanze amakuru y’urwo rumogi nyirarwo yari yahishe mu gikapu. Yatangaje kandi ko Uwimana afungiwe ku sitasiyo ya Polisi ya Mukamira ndetse n’ibyafashwe akaba ari ho bibitse mu gihe iperereza rikomeje.
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu kuri uwo munsi nayo yafatanye abantu batanu ibiro bitanu na bule 106 by’urumogi n’amapaki 16 y’inzoga zitemewe mu Rwanda zitwa Blue Sky.
Na none kuri uwo munsi Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yafatiye litiro eshanu za Kanyanga n’ibikoresho byifashishwa mu kuyiteka mu nzu ya Rugaruka Alphonse, iherereye mu kagari ka Kibatsi, umurenge wa Rukara naho Rugaruka aracyashakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.
Abafatiwe muri Rubavu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi Gisenyi ndetse n’ibyafashwe akaba ari ho bibitse mu gihe ibyafatiwe mu nzu ya Rugaruka bibitse kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.
SP Hitayezu yavuze ko urumogi na kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda ari umuzi w’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.
Yagize ati ati: "Kubishoramo amafaranga n’ukuyatwika kuko isaha iyo ariyo yose byafatwa. Ingaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, hanyuma agasigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora. Ibi bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuryango w’uwabifatiwemo n’igihugu muri rusange".
Yakanguriye abaturage kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batunda, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda. Yibukije by’umwihariko ko kunywa kanyanga n’urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda uretse kuba ari icyaha bigira ingaruka mbi ku buzima.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Ibihano ku byaha bivuzwe haruguru bihanishwa ibihano kuva ku mwaka kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi Magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwe.
Kinyarwanda
English











