Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwo mu karere ka Nyabihu rwiyemeje gukomeza gusigasira umutekano, baharanira ko aho batuye nta byaha byahagaragara, kandi bagakomeza kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere ry’igihugu.
Ibi uru rubyiruko rwabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje abarenga 240 bahagarariye abandi muri aka karere, ikaba yarabereye mu nzu mberabyombi y’akarere ka Nyabihu.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, uru rubyiruko rwiyemeje kongera imbaraga mu gutangira amakuru ku gihe cyane cyane amakuru agendanye n’umutekano bakibanda ku gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu ngo, gusigasira umutekano no kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere.
Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’uru rubyiruko mu karere ka Nyabihu Jean Baptiste Bunezero, yaravuze ati:”Twateguye iyi nama tugirango turusheho guhanahana ibitekerezo ku gushyira mu bikorwa inshingano zacu, no gufata ingamba nshya zituma turushaho gusigasira umutekano no kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere.”
Yakomeje avuga ati:”Umwe mu myanzuro twafatiyemo ni ukumenya no gushyira ku rutonde abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ingo zibanye nabi. Ndizera ko amakuru tuzaha inzego z’umutekano n’iz’ibanze agendanye n’ibi bintu azagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha mu muryango nyarwanda.”
Bunezero yavuze ko kugeza ubu mu karere ka Rubavu bafite abanyamuryango barenga ibihumbi cumi na bibiri (12,000), ariko ko bifuza kugera ku banyamuryango ibihumbi makumyabiri (20,000) mbere y’uko uyu mwaka 2018 urangira.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste yashimye uruhare ururubyiruko rugira mu iterambere ry’akarere, arusaba gukomeza gukora ibikorwa bigateza imbere, banibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge kuko bibangamira umutekano.
Iyi nama yari yanitabiriwe n’inzego z’ingabo na Polisi zikorera mu karere ka Nyabihu.
Kinyarwanda
English











