Nyuma yo guhugurwa na Polisi y’u Rwanda ndetse igakomeza kubakangurira gushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha, bimaze kugaragara ko abagize Komite zo kwicungira umutekano (CPCs) basobanukiwe inshingano zabo, ibi bikaba bigaragarira mu bikorwa bakora byo gusigasira umutekano aho batuye.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu kagari ka Mwiyanike, umurenge wa Muninga, ho mu karere ka Nyabihu, bamwe muri CPCs bafatiye mu cyuho Hakizimana Noel w’imyaka 31 y’amavuko na Bahizi Theoneste w’imyaka 25, barimo kugura amatungo bakoresheje amafaranga y’amiganano.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Alexis Fata yagize ati:" Aba bombi bari mu isoko bagura amatungo, hanyuma haza umugore witwa Uzabumuhanga Vestine azanye itungo rye kurigurisha. Bamuhaye ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko akimara kuyakira asanga ibihumbi 19 muri yo ari amakorano, andi ibihumbi 21 ari mazima. Yahise atabaza CPCs bari hafi aho baraza barabafata."
Yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Jomba mu gihe iperereza rikomeje
SP Fata yagize ati:”CPCs ni abafatanyabikorwa bakomeye ba Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano, ariko na none buri wese akwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye.”
Yagiriye abantu inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y'uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima, kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe igihe cyose bahawe cyangwa babonye umuntu ufite amafaranga y’amiganano.
Aba bombi nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 604 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.
Kinyarwanda
English











