Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Umugore yafatiwe mu cyuho atanga ruswa

Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe uwitwa Irakiza Marie-Grace agerageza guha ruswa abashinzwe umutekano.  Yarimo atanga amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 40 kugira ngo bamufungurire abavandimwe bari baherutse gufungirwa gukubita no gukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi  avuga ko uriya mugore yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena ubwo yarimo guha ruswa umugenzacyaha kugira ngo amufungurire abavandimwe batatu bari bafungiye muri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira.

CIP Karekezi yagize ati   “Kuva abavandimwe be batatu bafatwa bagafungwa tariki ya 28 Gicurasi kubera gukubita no gukomeretsa,  Irakiza yatangiye guhamagara umugenzacyaha  asaba ko bahura  kugira ngo bumvikane amafaranga amuha akarekura abavandimwe be.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko uwo mugenzacyaha yahise abimenyesha abapolisi bategura igikorwa cyo gufata uwo mugore, afatirwa mu cyuho arimo gutanga ayo  mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama abagifite ibitekerezo byo kwijandika muri ruswa ko babicikaho kuko mu Rwanda ruswa nta ntebe ifite.

Ati   “Politiki y’igihugu ni uko ruswa ari icyaha kitababarirwa kuko kigira ingaruka ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange. Ruswa idindiza imitangirwe ya serivisi, yica imiyoborere, ubutabera ndetse n’iterambere ry’igihugu.”

Yasabye abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyatuma batanga ruswa cyangwa bayakira, abashishikariza kujya batangira amakuru ku gihe igihe cyose hari uwo babonye ari mu bikorwa bya ruswa.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.