Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yahuguye ababagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) 141 bo mu mirenge ya Rugera na Shyira, mu karere ka Nyabihu, ku gukumira no kurwanya ibyaha kugirango barusheho gusohoza inshingano zabo neza.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu kagari ka Gakoro, mu murenge wa Rugera, ku itariki 7 Gicurasi, uyu mwaka, yatanzwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent. of Police (SP), Alex Fata.
Yabigishije ubwoko n’ingaruka z’ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’inzoga zitemewe mu Rwanda, maze ababwira kongera imbaraga mu kurwanya itundwa, icuruzwa, n’inyobwa ryabyo.
Yababwiye ko uretse kuba kubikwirakwiza, kubinywa no kubicuruza ubwabyo binyuranyije n’amategeko, biri mu bituma ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu , gusambanya abana.
Mu bindi yababwiye kongeramo imbaraga harimo gukomeza gukangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi wabo kugirango nk’abaturarwanda muri rusange bagire uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.
SP Fata yababwiye kandi kuba inyangamugayo no kurangwa n’imyitwarire myiza agira ati: "Ntiwakangurira abantu kwirinda no gukumira ibyaha kandi ubikora. Mukwiye rero gutanga urugero rwiza."
Na none yabasabye kujya basobanurira abaturage ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba binyuranyije n’amategeko mu Rwanda, bidindiza iterambere ry’ubinywa n’umuryango we muri rusange, kuko ibyakabaye bimuteza imbere cyangwa umuryango we abipfusha ubusa abigura ibintu bitemewe n’amategeko kandi bishyira ubuzima bwe mu kaga.
SP Fata yabasabye kandi kujya babwira abaturage ko kubishoramo amafaranga ari kuyangiza kuko iyo bifashwe byangizwa, ibi bikaba byiyongeraho igifungo n’ihazabu icibwa uwabifatiwemo.
Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa witwa Dusabumugisha Boniface yagize ati:" Iyi nama ni ingirakamaro kuko yaduhwituye, itwibutsa inshingano zacu."
Yashimiye Polisi ikorera muri aka karere ku nama yabagiriye maze asaba bagenzi be kuzishyira mu bikorwa kugirango barusheho kubumbatirwa umutekano mu mirenge bakomokamo.
Kinyarwanda
English











