Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Polisi yaganirije abanyeshuri ba GS Jenda k’ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibisindisha

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste ari kumwe na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyabihu (DCLO),  mu mpera z'icyumweru gishize basuye abanyeshuri 1828 biga mu mashuri abanza no mu y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 bo mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Jenda n’abarezi babo 51, babaganiriza ku kwirinda no kurwanya ibyaha bitandukanye no kubahiriza gahunda za Leta.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yasabye aba banyeshuri n’abarezi babo guharanira ko mu kigo cyabo n’aho batuye harangwa umutekano n’isuku, no guharanira ko gahunda za Leta zirebana n’umutekano zishyirwa mu bikorwa.

IP Minani yasabye aba banyeshuri kwirinda kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bisindisha kuko bigira ingaruka ku buzima no ku myigire yabo.

Yakanguriye abarezi gushishikariza ababyeyi baturanye kwirinda guha abana babo inzoga n’ibindi bisindisha

Aha yavuze ati:”Birababaje kubona umubyeyi aha umwana we inzoga n’ibindi bisindisha kandi azi neza ko bimugiraho ingaruka, mwe nk’abarezi muvuga rikumvikana aho mutuye, mubere Polisi y’u Rwanda abavugizi, mukangurire aba babyeyi gito gucika kuri uwo muco.”

Yakomeje avuga ati:”Guha abana ibisindisha ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi biriho. Iki ni ikibazo kigomba guhagurukirwa mu maguru mashya kuko kibangamiye urubyiruko kandi arirwo igihugu gitezeho ejo heza.”

Yasabye abanyeshuri nabo kwirinda ababashuka bakabajyana mu tubari ducuruza inzoga, kuko  uretse no kuzinywa amategeko avuga ko umwana utarageza ku myaka y’ubukure atemerewe kwinjiramo atari kumwe n’umubyeyi we cyangwa umurera bemewe n'amategeko.

IP Minani yanabakanguriye kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’icuruzwa ry’abantu.

Nyuma y’ibiganiro umuyobozi w’iki kigo Maniteze Mediatrice, yashimiye ubuyobozi bw’akarere na Polisi y’u Rwanda kubera impanuro babahaye, anasaba abarezi bagenzi be n’abanyeshuri barera kuzishyira mu bikorwa, abanyeshuri nabo bavuga ko babaye abakorerabushake mu gukumira ibyaha kandi ko bazajya batangira amakuru ku gihe.