Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Polisi yafatiye mu modoka umugore wari ufite udupfunyika 1,018 tw’urumogi

Mu ntangiriro z’iki cyumweru,  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe umugore witwa Kayitesi  w’imyaka 45 atwaye urumogi udupfunyika 1,018.

Amakuru atangazwa na Polisi ikorera muri Nyabihu, avuga ko uyu mugore yafatiwe mu muhanda uva Rubavu ugana Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Kora.

Ubwo abapolisi bakorera muri uwo muhanda bahagarikaga itagisi itwara abagenzi,basaka imizigo yari iyirimo basanze uyu mugore witwa  Kayitesi atwaye urumogi rugera kudupfunyika (boule) 1,018. Yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi Jenda ndetse iperereza rihita rinatangira kugirango hamenyekane amakuru arambuye kuri urwo rumogi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko bashyizeho igenzura ryihariye ryo kureba ibinyabiziga byose binyuze aho, nibyo bipakiye, akaba aribwo basanze uwo mugore mu gikapu cye harimo urwo rumogi.

Yagize ati:”Nkuko bikunze kugaragara kenshi, aka gace gakunze guturukamo ibiyobyabwenge; akaba ariyompamvu utakwizera imitwaro y’abantu bapakiye utayirebyemo. Ubwo twasanganaga urumogi Kayitesi twamubajije aho arukuye atubwira ko arukuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi akaba yari arujyanye mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo”.

CIP Gasasira yakomeje avuga ko kenshi na kenshi abafatanwa ibi biyobyabwenge biva mu ntara y’ Uburengerazuba baba babijyana mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati:” Nubwo bigera no mu ntara zose z’igihugu, ariko inshuro nyinshi abo dufata bavuga baba babijyanye mu Mujyi wa Kigali, kandi baba bafite uwo bagenda babihereza nawe akazabikwirakwiza mu bandi, mbese usanga ari uruhererekane.”

Yasoje agira inama abantu bose bacuruza cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge kubireka,kuko polisi y’u Rwanda itazahwema guhashya no guta muri yombi ababikoresha.  Yakomeje avuga ko byangiza ubuzima bw’umuntu, bigateza ubukene ku muntu ubifatanywe n’umuryango we,ikindi bikanateza igihombo igihugu muri rusange.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 594, yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko: Umuntu wese ukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5,000,000Frw).