Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare mu rukerera mu rugo rwa Nshizirungu Benjamin yahafatiye litiro ibihumbi 5 z?inzoga itazwi kandi itemewe. Yafatiwe mu Murenge wa Rugera,Akagari ka Nyarutembe, Umudugudu wa Mwambi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Nshizirungu byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage. Polisi yagiye iwe isanga afite ziriya nzoga ategereje abaza kuzirangura.
Yagize ati? Polisi ikimara kubona amakuru yagiye mu rugo rwa Nshizirungu isanga yakoze iriya nzoga kandi aremera ko amaze igihe ayikora. Avuga ko iyo arimo kuyikora abanza gucanira amazi cyane agashya, agashyiramo isukari, agashyiramo umusemburo wa Pakimaya akanashyiramo ikindi kinyabutabire kitwa Salima kimeze nk?agati k?isabune ariko kivunguka nk?umunyu, avuga ko akivana mu gihugu cya Uganda.?
Nshizirungu yakomeje avuga ko iriya nzoga ihira umunsi umwe gusa agahita ayiranguza abantu bajya kuyicuruza mu baturage. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yongeye gukangurira abaturage kwirinda kunywa ziriya nzoga kubera ingaruka zishobora kugira ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano w?Igihugu muri rusange.
SP Karekezi yagize ati? Urebye ibintu bikorwamo iriya nzoga byagutera amacyenga ko byagira ingaruka ku buzima bw?uyinywa kuko ni uruvange rw?ibintu byinshi kandi bitazwi. Tujya tubona abakora ibyaha bamaze gusinda ziriya nzoga aho bagira urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ubujura, amakimbirane mu miryango, gufata ku ngufu abakobwa n?abagore n?ibindi byaha bitandukanye.?
Yakomeje ashimira abaturage bamaze gusobanukirwa neza ingaruka z?iriya nzoga bakaba batanga amakuru yo kuzirwanya. Yasabye n?abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.
Nshizirungu yashikirijwe ubuyobozi mu nzego z?ibanze kugira ngo acibwe amande hakurikijwe amategeko naho ziriya nzoga ziramenwa
Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Kinyarwanda
English










