Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Polisi yafatanye umusore udupfunyika 265 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda mu kagari ka Nyirakigugu kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mata Saa mbiri z’umugoroba yafashe uwitwa Ishimwe Emmanuel w’imyaka 21 afite udupfunyika 265 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko umwe mu bavandimwe buriya musore niwe watanze amakuru avuga ko uriya muvandimwe wabo  anywa  akanacuruza urumogi.

Ati  “Umwe mu bavandimwe ba Ishimwe yahamagaye abapolisi ababwira ko umuvandimwe wabo anywa akanacuruza urumogi. Iyo amaze kurusinda arabahohotera abakubita.”

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bakimara kumenya aya makuru bihutiye kugera muri ruriya rugo basaka uriya musore mu nzu araramo basanga koko afitemo urumogi.

Ati “Abapolisi bagezeyo basaka uriya musore basanga urumogi yaruhishaga mu buriri aho arara. Basanze afitemo udupfunyika 265, ababwira ko rumwe arunywa urundi akarucuruza mu bandi bantu.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yasobanuye ko Ishimwe yanze kugaragaza neza aho akura urumogi ariko akaba yaba aruvana mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko mu Rwanda ntaho ruhingwa.

Yashimiye uwatanze amakuru asaba n’abandi baturarwanda gukomeza gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge byo soko y’ibindi byaha.

Ishimwe yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jenda kugira ngo akorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.