Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu muri sitasiyo ya Jomba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe yafashe uwitwa Muragijimana Adelphine w'imyaka 18 na Niyonambaza Fidele w'imyaka 24, bafatanwe udupfunyika ibihumbi 4,700 tw'urumogi bafatirwa mu Murenge wa Jomba mu Kagari ka Nyamitanzi mu Mudugudu wa Kivumu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe bari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange(Coaster) ndetse uwitwa Niyonambaza akaba yari ashinzwe gushyira abagenzi muri iyo modoka bafatiwemo(Convoyeur).
Yagize ati" Umuturage yaduhaye amakuru ko Niyonambaza amaze kuvugana n'umuntu ufite urumogi akaba amushyize mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ivuye Mukamira igiye Jomba. Twahise dutegura igikorwa cyo guhagarika iyo modoka, yafatiwe mu Murenge wa Jomba abapolisi barayisaka basanga iruhande rwa Muragijimana hateretse igikapu kirimo ruriya rumogi."
Muragijimana ntasobanura aho yari ajyanye ruriya rumogi, gusa Niyonambaza we avuga ko bari bumvikanye ko amugeza mu Murenge wa Jomba gusa. CIP Karekezi yaboneyeho gukangurira abatwara abagenzi kujya babanza kugenzura ko abantu batwaye badafite ibintu bitemewe.
Ati " Uriya Niyonambaza yari azi neza ko Muragijimana afite urumogi ariko shoferi we ntabyo yari azi. Turakangurira abashoferi,abamotari n'abandi batwara abagenzi kujya bashishoza ku mitwaro y'abagenzi batwara kuko bimaze kugaragara ko hari abagenzi baba bafite urumogi n'ibindi biyobyabwenge."
Yakomeje avuga ko muri aka Karere ka Nyabihu Polisi ikunda kuhafatira abantu bafite ibiyobyabwenge. Avuga ko akenshi biba bivuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC),bakabyambukiriza mu Karere ka Rubavu bakabinyuza mu Karere ka Nyabihu bajya kubikwirakwiza ahandi mu gihugu.
CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakajya bayatangira ku gihe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.
Abafashwe uko ari babiri bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jomba kugira ngo hakorwe iperereza.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English










