Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Polisi yafashe metero 80 z’intsinga z’amashanyarazi zari zibwe

Ku itariki 27 Mata, uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe metero z’intsinga z’amashanyarazi zifite metero 80 zari zibwe mu kagari ka Rega, umurenge wa Bigogwe.

Izi ntsinga z’amashanyarazi zafatiwe mu nzu ya Nshimiyimana Jean Bosco ahagana saa ine z’ijoro, zacaniraga abaturage bo muri aka gace, bakaba kandi ari bo bari baraziguriye ku mafaranga bari baregeranyije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP),Theobard Kanamugire, yavuze ko Nshimiyimana n’undi witwa Bagaragaza Patrick, bahiritse kandi bagusha kimwe mu   biti byari biziziritsweho, maze bakoresheje amapensi  baca  kandi bajyana izo nsinga baje gufatanywa.

IP Kanamugire yavuze ko uwitwa  Uwayisaba Emmanuel nawe  akurikiranyweho kugira uruhare muri ubu bujura bwatumye inzu esheshatu zacanirwaga n’izo nsinga ziba mu kizima.

Yavuze ko izo ntsinga zashubijwe ba nyirazo, naho aba batatu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati,"Ibikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage n’igihugu muri rusange. Kubyangiza cyangwa kubyiba, uretse kuba ari ibyaha, bigira ingaruka mbi kuwabikoze cyangwa uwabigizemo uruhare."

IP Kanamugire yakanguriye abaturage kurushaho kubirinda, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe ashobora gutuma hakumirwa ibikorwa bishobora kubyangiza cyangwa kubyiba, ndetse ashobora gutuma hafatwa ababikoze.

Yagiriye abantu inama yo gukora aho gutega amaramuko ku kwiba, kuko kuri we, hari byinshi byo gukora kugira ngo umuntu atere imbere.

Yabakanguriye kandi kuba ijisho ry’umuturanyi kugirango hakumirwe, hanarwanywe ibyaha muri rusange.

Umwe muri abo baturage witwa Mutabazi Faustin yashimiye Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere kuba yarafashe ikanabashyikiriza izo ntsinga z’amashanyarazi zabo bari bibwe.

Ingingo y’406 y’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ku bushake, usenya cyangwa wonona, ku buryo ubwo ari bwo bwose, burundu cyangwa igice kimwe, amazu, amateme, ingomero, impombo z’amazi n’inzira yazo, imihanda, inzira za gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi,amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5)n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku nshuro icumi (10) z’agaciro k’ibyangijwe.

Iyo gusenya cyangwa konona byakozwe ku bushake, hakoreshejwe urutambi, ibisasu, intwaro cyangwa ikindi kintu giturika, igihano cy’igifungo kibakuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku nshuro icumi (10) z’agaciro k’ibyangijwe.

Iyo gusenya cyangwa konona ku bushake byateje ubumuga budakira, ukoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Iyo gusenya cyangwa konona ku bushake byateje urupfu rw’umuntu cyangwa rw’abantu benshi, igihano kiba igifungo cya burundu.