Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe amacupa 287 y’inzoga za magendu zitandukanye ku itariki ya 17 Kamena, 2015.
Izo nzoga za magendu zafashwe ni: Amacupa 12 ya Hennessy, 12 ya Remy Martin, 76 ya Divayi itukura, 17 ya Chivas, 12 ya Captain Morgan, na 48 ya Gordon.
Zirimo kandi amacupa 12 ya J & B, 12 ya Jack Daniel, 24 ya Martell, 26 ya Veuve Clicquot, 12 ya Laurent Perrier, 12 Black Label, na 12 ya Red Label.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’ UBurengerazuba, Supertendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko izi nzoga zafatiwe mu kagari ka Kibisabo, mu murenge wa Rambura, ahagana saa tatu z’ijoro.
Yasobanuye ko abari bazitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa T/Land Cruiser ifite nomero za purake RAA 131T bamaze kumenya ko Polisi ibakurikiye, bageze muri kariya kagari zafatiwemo, barazipakurura, maze bazihisha mu bihuru byari aho hafi.
SP Hitayezu yavuze ko bakimara kuzihisha, Polisi yahise ibagwa gitumo, ariko bakiyibona bariruka.
Yavuze ko izo nzoga kimwe n’iyo modoka byajyanywe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu gihe iperereza rikomeje kugirango hafatwe abari bazitwaye kimwe n’undi wese waba afite aho ahuriye n’iyi magendu.
Yagize ati,"Kudasora bidindiza iterambere ry’igihugu. Buri wese akwiye kwirinda no kurwanya magendu".
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ziriya nzoga za magendu zifatwa, akangurira n’abandi kwirinda magendu n’ibindi byaha muri rusange, no kugira uruhare mu kubirwanya, batanga amakuru ku gihe yatuma ibyaha muri rusange biburizwamo kandi yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abategura kubikora.
Kinyarwanda
English











