Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Shyira,akagari ka Mpinga yakoze igikorwa cy’umukwabu maze ifata amapaki 162 y ‘inzoga za
Blue Sky,amaduzeni 56 y’amashashi n’inzitiramubu 55.
Umuvugizi wa Polisi muntara y’iburengerazuba Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu,yavuze ko abantu 4 aribo bafatiwe muri uwo mukwabu kubera ibyaha bitandukanye byavuzwe haruguru.
Yavuze ko inzinzitira mubu Atari izo gucuruza kuko zitangirwa ubuntu n’inzego zishinzwe iby’ubuzima kugirango zirinde indwara abaturage cyane cyane umubu utera marariya.
Inzitira mubu zikaba zafatiwe munzu yuwitwa Jean Claude Naduhoze hamwe n’amashashi, izindi nzoga zitemewe n’amategeko zafatiwe mu iduka rya Eric Uwamahoro.
Na none kandi inzoga zitemewe n’amategeko zafatanywe uwitwa Sandrine Uwababyeyi na Jean Baptiste Habarugira wari utwaye moto yo mubwoko bwa TVS ifite purake RC 430 H afiti inzoga zizwi ku izina ry’ibikwangari.
Uyu Habarugira wari utwaye moto akaba yabashije gucika arahunga ubu akaba akiri gushakishwa, naho abandi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyabihu mu igihe iperereza rigikomeje.
Yongeye ho ko izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko arimbi zituma habaho ibyaha kuwazinyoye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.
SP Hitayezu akaba akangurira abanyarwanda kwirinda ikoreshwa ry’amashashi kuko yangiza ibidukikije kandi bakajya batangira amakuru kugihe yaho bakeka ibyaha bitandukanye kugirango bikumirwe, kandi bakirinda kugurisha inzitira mububaba bahawe kugirango zibarinde indwara n’umubu utera mararaiya.
Kinyarwanda
English











