Mu ijoro rya tariki ya 28 Kanama na tariki ya 29 Kanama Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe Hafashimana Enias w?imyaka 32, Mukiza Erneste w?imyaka 30, Hitayezu Justin w?imyaka 29, aba bafashwe mu ijoro rya tariki ya 28 naho Niyomugabo w?imyaka 27 yafashwe bukeye bwaho tariki ya 29 Kanama. Bafatanwe ibyuma 5 bikoreshwa mu gukora inzugi n?amadirishya mu rwunge rw?amashuri rwa Kabatwa (GS Kabatwa). Bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa, Akagari ka Gihorwe, Umudugudu wa Rushubi.
Biracyekwako biriya byuma byibwe na bariya batatu babanza kuko bari basanzwe bakora inzugi muri ririya shuli nyuma bajya kubigurisha uwitwa Niyomugabo. Niyomugabo asanzwe akora ku giti cye inzugi n?amadirishya n?ibindi bikorwa bijyanye no gusudira. Niyomugabo amaze gufatwa yemeye ko ariwe wari wabiguze na bariya batatu babimuzaniye, avuga ko ubusanzwe biriya byuma bifite agaciro k?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 70 ariko we yabishyuye amafaranga ibihumbi 30.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bababonye babyikoreye nijoro.
Ati? Hari abantu bahaye amakuru Polisi ko babonye abantu batatu bikoreye ibyuma mu ijoro, abo baturage bari babamenyeko basanzwe bakora mu rwunge rw?amashuri rwa Kabatwa. Polisi yakurikiranye ba bantu uko ari batatu bamaze gufatwa muri iryo joro bemera ko babyibye koko bakajya kubigurisha uwitwa Niyomugabo. Uyu nawe yahise afatwa yemera ko koko babimuzaniye bamubwira ko bafite imari bagurisha nawe arabigura.?
Niyomugabo yasabye imbabazi avuga ko yicuza kuba yaguze ibyuma byubakishwaga amashuri y?abana kandi yari abizi ko babyibye aho bakora. Yanavuze ko ukurikije amafaranga yabishyuye n?uko biriya byuma bisanzwe bigura byamugaragarije ko bari bamaze kubyiba.
Bariya bantu bose bakimara gufatwa rwiyemezamirimo wubakisha ririya shuri yahise amenya amakuru aza kubara ibikoresho byari bisigaye mu bubiko (Store) asanga koko haraburamo ibyo byuma gusa. Yashimiye Polisi y?u Rwanda yihutiye gukurikirana abajura ndetse ikanabafata.
CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru hakiri kare biriya byuma bikaboneka, yibutsa abantu ko buri muntu afite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo Leta iba irimo kugeza ku baturage.
Ati? Bariya bari barahawe akazi ko kubaka inzugi n?amadirishya ku mashuri y?abana ariko bararenze barabyiba bajya kubigurisha, ni igikorwa kigayitse kandi ni icyaha bagomba kubazwa n?amategeko. Ariko turanashimira abaturage batarebereye abikubira ibikorwa Leta igenera abaturage ahubwo bakihutira gutanga amakuru.?
Abafashwe uko ari 4 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabatwa kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kinyarwanda
English










