Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyabihu na Rulindo ku bufatanye n’abaturage yafashe urumogi rupakiye mu dupfunyika turenga ibihumbi bitandatu, rugiye gucuruzwa mu baturage.
Abafatanwe utu dupfunyika tw’urumogi bose barimo bakoresha umuhanda Rubavu-Kigali nubwo bafatiwe mu turere tubiri dutandukanye mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Uvomanyeningwe Hesron w’imyaka 43 y’amavuko na Icyimanimpaye Dorocan w’imaka 19 bafatanwe udupfunyika 4070 tw’urumogi ubwo bari mu modoka yo mu bwoko bwa Hiace itwara abagenzi bava mu muhanda Rubavu-Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Polisi Innocent Gasasira yavuze ko aba bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo bafataga imifuka y’ibirayimo udufuka duto turimo urumogi mu rwego rwo kujijisha ngo ababibona bagirengo bapakiye ibirayi byonyine.
Yagize ati “Bakoresheje amayeri yo gushyira udufuka turimo udupfunyika tw’urumogi hagati mu birayi biri mu mifuka minini bagamije kujijisha, gusa abaturage bari basanzwe babazi babagizeho amakenga bitabaza Polisi ibafatira mu modoka mu muhanda Rubavu-kigali.”
Yashimangiye ko abacuruza ibiyobyabwenge batazihanganirwa n’inzego zitandukanye kuko baba bangiza abaturage b’u Rwanda.
“Tuzakomeza gufatanya n’abaturage ndetse n’izindi nzego tugamije kurwanya no gaca ibiyobyabwenge kuko byangiza umuryango nyarwanda ndetse abafashwe bazajya bahanwa ku buryo bibera urugero utekereza kugirana isano n’ibiyobyabwenge wese.”
Ni mu gihe abandi babiri (2) nabo bafatanwe udupfunyika dusaga ibihumbi bibiri n’ijana (2136) tw’urumogi mu masaha ya satanu n’igice z’ijoro ryo kuwa mbere ubwo barimo bagenda n’amaguru mu muhanda Musanze-Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru atuma abakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bafatwa.
Ati “Byose abaturage nibo babigiramo uruhare kuko batubwira abo bakeka naho baherereye tukabafata bitagoranye kandi bataragera ku ntego yo kwangiza abo bagura urumogi. Ubufatanye rero turabushima kandi turabasaba gukomereza aho.”
Abafatiwe mu karere ka Nyabihu bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu murenge wa Jenda mu gihe abafatiwe mu karere ka Rulindo bashyikirijwe ibiro bya (RIB) biri mu murenge wa Bushoki kugira ngo bakorweho iperereza.
Kinyarwanda
English











