Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu na Musanze, abantu 128 bahuguriwe ku gukumira no kurwanya inkongi

Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) rikomeje ubukangurambaga mu baturage mu kwirinda no kurwanya inkongi. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare hahuguwe abakozi bo mu bitaro bya Shyira biherereye mu Karere ka Nyabihu n?abaturage baturiye ibyo bitaro bose hamwe bari 92.

Ayo mahugurwa yanahawe abapolisi 36 bakora mu kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw?ibinyabizi, ni ikigo giherereye mu Karere ka Musanze.

Muri aya mahugurwa abahugurwa basobanurirwa ibigize umuriro, ibiteza inkongi n?uko bakwirinda inkongi n?uko bakwitabara haramutse habaye inkongi. Muri aya mahugurwa aho Polisi igiye guhugura hose iba yitwaje ibikoresho by?imfashanyigisho bifasha abahugurwa gusobanukirwa uko bikoreshwa iyo habaye inkongi.

Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko mu bigo byinshi usanga harimo ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi ariko ugasanga batazi uko bikoreshwa.

Yagize ati? Mu bigo byinshi usanga bafite ibikoresho bizimya umuriro ariko abakozi batazi uko bikoreshwa, hakaba n?abandi batekesha gaze mu ngo zabo ariko ugasanga batazi neza uko ziriya gaze zateza inkongi batanazi uko bakwitabara haramutse habaye inkongi. Abantu tugenda duhugura tubanza kubereka uko bakoresha za kizimyamuriro, umucanga n?ikiringiti gitose igihe bagiye kuzimya umuriro utewe n?amashyiga ya gaze.?

ACP Gatambira yakomeje avuga ko  aho bahuguye babanza kubasonurira ibiteza inkongi n?uko bazirinda bakanabereka uko bakwitabara basohoka ahabaye inkongi. Habaho n?igikorwa cyo kugenzura mu kigo bakareba ahari iby?uho bishobora kuba intandaro y?umuriro bagasiga batanze inama mu buyobozi.

Abaturage banagirwa inama yo kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo Polisi itabare hakiri kare, bakaba bakwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira: 111,112(imirongo itishyura), 0788311224.