Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe litiro 2,700 z’inzoga zitemewe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama ku  bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu karere ka Nyabihu umurenge wa Rugera mu kagari ka Nyarutembe mu mudugudu wa Kirebe Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Ni muri urwo rwego mu nzu ya Nsabimana Protais hafatiwe litiro 2,700 z’inzoga zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ubwo Polisi yakoraga icyo gikorwa yasanze nyiri urugo Nsabimana atari ahari ariko bahasanze Nteziryayo w’imyaka 33, umukozi yahaye akazi ko gukora izo nzoga.

CIP Karekezi yagize ati  “Abaturage baduhaye amakuru ko muri uriya mudugudu hari umuturage ukora inzoga z’inkorano, twagiyeyo turi kumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze dusanga koko barimo gukora izo nzoga ndetse tubasangana n’ibikoresho bifashisha.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ukurikije ibyo biboneye ziriya nzoga nta kabuza zagira ingaruka ku buzima bw’abazinywa bitewe n’ibyo bazikoramo ndetse n’umwanda uba mu bikoresho bazibikamo.

Ati  “Ziriya nzoga zikorerwa ahantu hari umwanda mwinshi ndetse n’ibikoresho bazibikamo biba bifite umwanda. Ibintu bigomba kugira ingaruka ku buzima bw’abanywa ziriya nzoga haba mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kiri imbere.”

 

Nteziryayo yavuze yavuze ko ziriya nzoga azikora mu bintu bitandukanye birimo isukari bavanga n’umusemburo wa Pakimaya n’ibindi bintu bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kwirinda kunywa ziriya nzoga mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo. Yanabijeje ko Polisi itazahwema gufatanya nabo mu rugamba rwo gukomeza kurwanya bene ziriya nzoga.

CIP Karekezi yibukije abaturage ko nta muntu wemerewe gucuruza ziriya nzoga kuko iyo zimara gukorwa zari kujya gucuruzwa mu tubari kandi muri ibi bihe bya COVID-19 ntabwo byemewe, ziriya litiro 2,700 zahise zimenwa.