Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Hamenwe litiro zisaga 9000 z’inzoga z’inkorano

Polisi ikomeje ibikorwa bigamije gufata abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano kuko zangiza ubuzima bw’abazinywa zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo urugomo n’amakimbirane  mu muryango.

Ni muri urwo rwego ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse  n’abaturage mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 26 hafatiwe  inzoga z’inkorano zingana na litiro 9880 zikamenerwa mu ruhame rw’abaturage basaga 1200.

Litiro zigera ku 3680 zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Nkundabagenzi uzwi ku izina rya Gakima utuye  mu murenge wa Bigogwe akagari ka Busavu mu mu dugudu wa Buheke , naho izisaga 6200 zifatanwa abitwa Hagenimana Elysee na Ndayishimiye Pierre bo,  mu murenge wa Genda akagari ka Rega mu mu dugudu wa Bihinga akarere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi   mu  ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yashimiye  abaturage batanga amakuru ku bakora izi nzoga, asaba buri wese kuzirinda kuko zigira ingaruka kubuzima zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Abamaze kumenya ububi bw’izi nzoga turabashimira ku ntambwe nziza bateye mu kuzirwanya, tunabasaba no guhindura abandi batarumva neza ububi bwazo haba ku mutekano ndetse no ku buzima bwuzinywa.”

CIP Gasasira yakomeje abwira abaturage ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora ucuruza ibiyobyabwenge  kuko bifite ingaruka nyinshi zirimo no kudindiza ubukungu bw’igihugu kuko mu gihe bifashwe byangizwa amafaranga yashowe ntagaruke.

Yongeyeho ko abanywa bene izi nzoga z’inkorano aribo usanga mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo no kwishora mu byaha bitandukanye aribyo, ihohoterwa rikorerwa mu  rungo, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi abakangurira  kwitandukanya nabyo ndetse no gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu ukora ibikorwa byahungabanya umutekano n’ituze by’abanyarwanda 

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca  amande  y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.