Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge bukomeje gutanga umusaruro aho kuri uyu wa 28 Ukuboza mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda mu kagari ka Rega hafatiwe litiro 6200 z’inzoga z’inkorano zizwi nka muriture.
Litiro 2800 zafananwe Ndayishimiye Jean Pierre w’imyaka 35 y’amavuko mugihe Hagenimana Elyse w’imyaka 29 yafatanwe litiro 3400.
Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage uruhare bagize mu ifatwa ry’aba bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano.
Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko Ndayishimiye na Hagenimana bacuruza inzoga ariko bakaba bakeka ko zitujuje ubuziranenge”
CIP Gasasira akomeza avuga ko Nyuma yo guhabwa aya makuru Polisi yahise itegura ibikorwa byo gufata abakora izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati“Ibikorwa byo gufata izi nzoga byafatiwemo litiro 6200 aho twasanze abazikora bakoresha ibintu birimo isukari, ifarini, ndetse n’ifumbire mvaruganda byose bikaba bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.’’
CIP Gasasira yibukije abaturage ko ibiyobyabenge n’inzoga z’inkorano ari intandaro y’ibikorwa bihungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu muryango ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bityo kubirwanya bikaba bikwiye kuba inshingano za buri wese binyuze mu gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.
CIP Gasasira asoza avuga ko ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge za kajijwe kubufatanye n’abaturage ubicuruza wese azafatwa.
Yagize ati“Uretse kuba bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka kubuzima bw’ubikoresha bidindiza ubukungu bw’igihugu mugihe bifashwe bikamenwa amafaranga yashowe ntagaruka, birakwiye ko abantu bareka kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.’’
Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.
Kinyarwanda
English











