Mu bikorwa byo gukumira no ku rwanya ibiyobyabwenge byakozwe na Polisi ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Nyabihu hafashwe litiro 2740 z’inzoga z’inkorano zimenerwa mu ruhame.
Kuri uyu wa 21 ukuboza Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu Umurenge wa Bigogwe yafashe umuturage witwa Bazambanza Claude w’imyaka 33 ukora akanacuruza inzoga z’inkorano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yashimiye abaturage uko badahwema gutanga amakuru kugirango umuntu ukora ibinyuranyije n’amategeko afatwe.
Yagize ati “Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’izi nzoga kuko nazo zifatwa nk’ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka mbi k’umutekano w’abaturage n’ubuzima bwabo. Turabasaba ko ubu bufatanye bwakomeza kugira ngo habeho gukumira ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge”
CIP Gasasira yongeye kwibutsa abaturage ko izi nzoga zigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano ari nayo mpamvu Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese ufitanye isano nazo.
Yagize ati “Zigira uruhare mu gukurura urugomo; ubujura, ihohotera, ndetse n’amakimbirane mu miryango. Tukaba dushishikariza buri wese kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano ze atanga amakuru ku nzego z’ibanze, ibiyobyabwenge bikabasha gukumirwa bitarangiza urubyiruko nyarwanda kandi arirwo igihugu cyacu gitezeho iterambere .”
Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.
Kinyarwanda
English











