Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu ifatanyije n’abaturage bakoze ibikorwa byo gufata abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano hafatwa litiro 2700 zihita zimenerwa mu ruhame.
Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Kadahenda mu murenge wa Karago aho izi nzoga zitujuje ubuziranenge zafatanwe abantu bane aribo Gahunga Samson w’imyaka 37 y’amavuko, Nyirahagenima Delphine w’imyaka 25 , Mundebere Bernard w’imyaka 50 na Sebaturanyi Jean Nepo ufite imyaka 38 y’amavuko.
Chief Inspector of Police (CIP) Theresie Mushimiyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Ngororero yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa n’ingaruka ibiyobyabwenge bigira haba kubuzima no kumutekano turishimira ko imyumvire yahindutse ubu aribo bafatanya bikorwa b’ibanze mu kubirwanya.”
CIP Mushimiyimana yabibukije ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano za buri wese kuko ari ikibazo cyugarije umuryango nyarwanda.
Yagize ati“Polisi ubwayo ntiyabasha gukumira ibyaha byumwihariko ibirebana n’ibiyobyabwenge ntaruhare rw’umuturage, dukeneye ubufatanye bwanyu mu tunga agatoki aho bigaragara kuko usanga ababikora baba mu midugudu mu tuyemo.”
CIP Mushimiyimana Yabwiye abaturage bari aho ko inzoga z’inkorano ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ihohoterwa ndetse n’amakimbirane yo mu ngo, asaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya abakora izi nzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago Kabalisa Salomon yashimiye Polisi inama igira abaturage ziganisha ku mibereho myiza no gusigasira umutekano, asaba abaturage kuzishyira mu bikorwa bakaza amarondo muri iki gihe bitegura kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka hatazagira ubaca mu rihumye agakora ibikorwa bihungabanya umutekano.
Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.
Kinyarwanda
English











