Mu gitondo cyo ku itariki ya mbere Nzeli 2016, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu ifatanyije n’Ingabo yafashe ibicuruzwa bya magendu igizwe n’amavuta yo kwisiga nayo atemewe gukoreshwa mu Rwanda ndetse n’inzoga
Ibyafashwe ni: amacupa 48 y’amavuta yitwa Miss Calorine, amacupa 148 y’ayitwa Carolight, amacupa 72 y’ayitwa Clairemen ndetse n’amacupa 44 y’amavuta yitwa Carolight Griceline. Hari kandi amacupa 50 y’inzoga za Vodka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Théobard Kanamugire yavuze ko bimwe byafatiwe mu kagari Nyirakigugu, mu murenge wa Jenda, ibindi bifatirwa mu kagari ka Rurembo mu murenge wa Rambura hose ho mu karere ka Nyabihu.
Yavuze ko ibyo bicuruzwa bya magendu biri ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Rubavu mu gihe iperereza rikomeje.
Ingingo ya 371 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).
IP Kanamugire yagize ati:"Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe, idindiza iterambere ry’igihugu kandi ingaruka mbi zabyo zigera ku baturage muri rusange harimo n’uba yayifatanywe. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange".
Yabwiye abaturage gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko birinda magendu n’ibindi byaha by’ubwoko bwose.
Yashimiye kandi abaturage batanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, maze akangurira n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe yatuma magendu n’ibindi byaha muri rusange bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.
Kinyarwanda
English











