Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Batatu bafunzwe bakekwaho ubujura bw’ibikoresho by’ishuri

Kuwa kane tariki ya 6 Werurwe 2014, Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yataye muri yombi abagabo 3 bakekwaho kwiba mudasobwa z’ ikigo cy’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) giherereye mu murenge wa Kabatwa, akarere ka Nyabihu.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 5 rishyira tariki 6 Werurwe, abantu bishe inzugi z’iki kigo, binjira mu cyumba abanyeshuri bigiramo ikoranabuhanga batwara mudasobwa 9, muri iryo joro bajya kuzihisha mu nzu itarabagamo abantu iherereye mu kagari ka Basumba, umurenge wa Bigogwe muri ako karere.

Polisi ikomeza ivuga ko mu gitondo cyo ku itariki ya 6 Werurwe, abo bajura basohokanye mudasobwa 3 muri iyo nzu, abaturage batuye muri ako gace babona ntibabazi bagiye kubafata ngo bababaze izo mudasobwa aho bazikuye n’aho bazijyana barazita bariruka, binjiye mu nzu bahasangamo n’izindi 6, nabo bahita bahamagara Polisi ikorera muri ako karere.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iBurengerazuba Chief Superitendent of Police (CSP) Francis Gahima, yakanguriye abaturage kutirara, bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira umutekano. Yanasabye kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho ingamba zihamye zo gucunga umutekano mu bigo, cyane cyane bakoresha abazamu b’inyangamugayo, kandi baturutse mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano, hagamijwe kurinda ko ibyo bigo by’amashuri byavogerwa mu buryo byabahungabanyiriza umutekano.

CSP Gahima yanasabye abayobozi n’abarezi ku bigo by’amashuri, kugira uruhare mu kumenyesha Polisi y’u Rwanda, umuntu wese bakeka ko yakwiba, haba imbere mu bigo byabo cyangwa ahandi hose batuye.