Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Babiri bakwirakwizaga urumogi bafatanwe udupfunyika 2138

Ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe Polisi yafashe Hakizimana Jean Claude w’imyaka 30 na Ingabire Josiane w’imyaka 26 bafatanwe udupfunyika  2138 tw’urumogi.

Hakizimana yafatanwe udupfunyika 1122  naho Ingabire afatanwa udupfunyika 1016.

Bafashwe mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 23 Ukuboza, bafatirwa mu murenge wa Bigogwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bombi bafashwe bavuye mu murenge wa Rugero mu karere ka Rubavu ngo ari naho baruranguraga.

Bakaba barafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari ufite amakuru ko Hakizimana ari buruzane.

CIP Gasasira yagize ati “Umuturage yari afite amakuru ko uriya Hakizimana acuruza urumogi ndetse ko uwo munsi yari kuruzana aruvanye mu karere ka Rubavu.Twahise dutegura igikorwa cyo kumufata.”

Yakomeje avuga ko Hakizimana na Ingabire Polisi yasanze  urumogi barwambairiyeho bisaba ko babanza kubasaka.Hakizimana yivugira ko ari we wari usanzwe acuruza urumogi  akaba yari yahaye  Ingabire ikiraka cyo kumutwaza.

Ati “Mu kubafata twasanze bakoresheje amayeri yo kurwambariraho imyenda, ariko kubera ko twari dufite amakuru yizewe  twagombye kubasa turarubasangana.”

Ubasanwe Hakizimana akomoka mu karere ka Rubavu ndetse abamuzi bavuga ko ariko kazi asanzwe akora ko gucuruza urumogi kuko n’umugore we aribyo afungiwe.

Hakizimana iyo amaze kurangura urumogi aruzana mu mu murenge wa Bigogwe agashaka abasore bakagenda barucuruza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru  anasaba  abagifite umuco  wo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko ibihano byakajijwe.

Ati:”Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kuduha amakuru tukarwanya bariya banyabyaha,ariko turanashimira abatanga amakuru arimo kudufasha gufata abagicuruza ibiyobyabwenge.”

Hakizimana na Ingabire bashyikirijwe  Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Ingingoya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranije n’amategeko,  ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW)