Abaturage botuye mu kagari ka Rwantobo mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa gatatu tariki 23Mutarama, bagiranye ibiganiro bibahuza n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’izumutekano hagamijwe kurebera hamwe uko umuturage yarushaho kugira uruhare mu gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano.
Ni inteko z’abaturage zitabiriwe n’abasaga 3700 aho baganirijwe na Chief Inspector of Police (CIP) Theresie Mushimiyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Nyabihu arikumwe na Nsengiyumva Jean Paul ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere.
CIP Mushimiyimana yibukije abaturage ko imibereho myiza n’iterambere bishingiye ku mutekano bityo bakwiye guhora bagira uruhare mu kuwubungabunga.
Yagize ati “ Muri rusange umutekano turawufite uhagije ariko ntidukwiye kwirara tugomba kurushaho kurwanya ibikorwa bihungabanya umutekano bigaragara mu midugudu dutuye mo.’’
Yakomeje agaragaza ko mu bikorwa bihungabanya umutekano bikunze kugaragara aho batuye harimo ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango bityo buri wese akwiye kuba ijisho rya mu genzi we hagatangwa amakuru ku miryango ibanye nabi, ibibazo bigakemuka bitarafata indi ntera.
Yagize ati “ Mukunze kumva impfu za hato na hato zikomoka ku makimbirane y’abagize umuryango.Ni ngombwa ko amakuru ku miryango ibanye nabi atangirwa igihe bityo ubuyobozi bukabasha gukumira ibyaha amazi atararenga inkombe.”
CIP Mushimiyimana asoza asaba abaturage ubufatanye n’inzego zitandukanya mu kurwanya ibyaha birimo icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya inda ziterwa abana b’abakobwa bikabaviramo guta ishuri bityo ejo habo heza hakangirika.
Nsengiyumva Jean Paul ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage bagasobanurirwa gahunda za leta zigamije iterambere ndetse nibibazo bafite bigakemurwa.
Inteko z’abaturage ni inama zihuza ubuyobozi mu nzego z’ibanze ndetse no mu nzego z’umutekano hakaganirwa kuri gahunda za leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Banarebera hamwe uko umutekano wakomeza kubungabungwa buri wese abigizemo uruhare.
Kinyarwanda
English











