Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwasabye inzego zitandukanye zikorera muri aka Karere gukangurira abaturage gutinyuka gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko riteza umutekano muke kandi ngo rikadindiza imibereho myiza y’ umuryango
Ni mu nama nyunguranabitekereza yahuje ubuyobozi bw’ akarere ka Nyabihu, inama y’Igihugu y’abagore, abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango n’ abahagarariye amadini.
Iyi nama yabaye tariki 19 Nzeri, abayitabiriye basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose ariko cyane cyane irishingiye ku gitsina.
Ibi biganiro byari byitabiriwe na Chief Inspector of Police CIP Theresie Mushimiyimana ushinzwe guhunza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri aka karere.
CIP Mushimiyimana mu kiganiro yatanze yasabye abayitabiriye kugira imyumvire imwe ku ngaruka z’ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina kuko aribwo bazashobora kurikumira no kurirwanya.
Yavuze ko guhuza imyumvire ku ihohoterwa bizafasha abarikorerwa gusobanukirwa ububi bw’ibibakorerwa bityo bagafata n’ingamba zo guhangana nabyo.
Yagize ati”:Hari abakorerwa ihohoterwa ntibanamenye ko ariryo bakicecekera bakibanira naryo, tutaryumvise kimwe no kurikumira ntibyadukundira”.
CIP Mushimiyimana yibukije ko ihohoterwa rikunze kuboneka mu Karere ka Nyabihu akenshi rikomoka ku businzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ziganje muri ako karere bityo asaba buri wese kugira umuhigo wo gukumira icyatera ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane irishingiye ku gitsina.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyabihu Simpenzwe Pascal yavuze ko abantu batinya kugaragaza ihohotera bakorerwa ku buryo bishobora no kubavira ibibazo by’ihungabana.
Yakomoje ku kibazo kigaragara ku bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagahitamo kwibanira naryo kugira ngo badaseba. Asaba abitabiriye iyi nama gushishikariza abakorerwa ihohoterwa kuritangaho amakuru kugira ngo babashe gukira ibikomere birikomokaho.
Ati “ Ihohoterwa riracyahari kandi kubabasha kubivuga bitabwaho. Gusa ikibazo gihari ni abandi barikorerwa bakagira ipfunwe ryo kubivuga, bakabana naryo ku burya bishobora kubatera ihungabana cyangwa no kwiyahura.”
Yakomeje agira ati “ Bene aba barabakeneye ngo mubahumurize kuko bafite ibikomera ku mubiri ndetse no ku mutima.”
Pasteur Twagirayezu Ildephonse uyobora Impuzamatorero mu Karere ka Nyabihu yavuze ko abakirisitu bakwiye kubyumva neza binyuze mu nyigisho bahabwa kandi bakagerageza no kubyumvisha abandi.
Ati “ Buriya abakirisitu barumva niyo mpamvu tugiye kurushaho kubigisha ibyerekeye ihohoterwa kurenze uko byakorwaga kugira ngo babigireho imyumvire imwe.”
Abitabiriye iyi nama basabwe kudahishira abakora ibyaha byo guhohotera abandi kuko ngo bidindiza imibereho myiza y’umuryanga.
Ikindi babwiwe ko uko baterwa ipfunwe ryo kugaragaza ihohotera rishingiye ku gitsina n’irindi ryose bakorerwa, bitiza imbaraga abarigiramo uruhare kuko batamenyekana ngo babihanirwe bityo umubare w’abahohoterwa ukaba wa kwiyongera biturutse ku kwicecekera.
English









