Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2014 abatwara abagenzi ku magare bo mu mirenge ya Mukamira, Jenda na Gakoro mu karere ka Nyabihu bagera ku 150, bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda nk’uburyo bwo kwirinda impanuka no kwirinda ibyaha.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Nyabihu Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera yabasabye gufatanya na Polisi gukumira ibiyobyabwenge, birinda gutwara ababicuruza ahubwo bakabatungira agatoki Polisi n’izindi nzego. Aba batwara abagenzi ku magare kandi banasabwe gutanga amakuru ku gihe y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano, kugira ngo habeho gukumira.
AIP Uwizera yasabye aba batwara abagenzi ku magare kwibumbira no gukorera mu mashyirahamwe, bakamenya kwizigamira kandi bakitabira gahunda za Leta nko kwitabira umuganda, ubwisungane mu kwivuza n’izindi.
Mu ngamba aba batwara abagenzi ku magare bafatiye hamwe na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, harimo kujya baparika amagare bakoresha ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda gukorera mu kajagari no kwirinda impanuka, kutazajya barenza isaha y’akazi ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko nta matara amagare yabo afite no kwambara umwambaro ubaranga mu gihe bari mu kazi kabo.
Aba batwara abagenzi ku magare bo mu karere ka Nyabihu bakaba bavuga ko akazi kabo kabafasha kutishora mu bikorwa bibi by’ubujura, kunywa ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi.
Kinyarwanda
English











