Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018, mu murenge wa Mukamira habereye inama nyungurana bitekerezo ku gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana. Abaturage basabwa kugira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru ku mwana wese wataye ishuri akaba akoreshwa iyi mirimo.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Simpenzwe Pascal ari kumwe n’umugenzuzi w’umurimo mu karere Kamana Jean Damascene ndetse na Chief Inspector of Police(CIP) Theresie Mushimiyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha muri aka karere.
Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’ibanze bakagaragaza uwo ariwe wese ukomeje guhohotera umwana amukoresha imirimo ivunanye.
Yagize ati” Umwana ntakwiye kuvutswa amahirwe n’uburenganzira bwe birakwiye ko inzego zose zihagurukira ikibazo cy’imirimo mibi ikoreshwa abana akenshi usanga bayishorwamo n’abacuruzi babashukisha amafaranga bityo abana bagata amashuri”
Simpenzwe asoza asaba abaturage ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana batanga amakuru kunzego z’ubuyobozi kugirango ribashe gukumirwa kuko umwana ariwe muyobozi w’ejo hazaza
Kamana Jean Damascene Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyabihu yagarutse kuri imwe mu mirimo ivunanye ikoreshwa abana ikunze kugaragara muri aka karere.
Yagize ati” Hari aho usanga abana bagikoreshwa imirimo ivunanye, irimo kubikoreza imizigo, kubakoresha mu mirima y’ibyayi, ibirombe by’imicanga , babashukisha kubahemba amafaranga y’intica ntikize,ibi byose bifatwa nk’ihohoterwa rikorerwa abana kuko umwana avutswa amahirwe yo kwiga, kandi ariho hari icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.’’
CIP Mushimiyimana yasabye abaturage kwirinda gukoresha abana imirimo mibi kandi ivunanye kuko ifatwa nk’ihohoterwa akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yagize ati” Imirimo ivunanye ikoreshwa abana ifatwa nk’ihohoterwa kuko usanga umwana yaragwingiye ndetse yaranataye ishuri ababikora bose bakwiye kubireka kuko ari ukuvutsa umwana uburenganzira bwo gukura no kwiga neza agenerwa n’amategeko.”
Muri iiyi nama hemejwe ko kuwa 25 na 26 Ukwakira ibiganiro ku kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana bizatangwa mu mirenge yose mu rwego rwo gukangurira abaturage ubufatanye mu kuyirwanya kuko mu karere ka Nyabihu hagaragara umubare mu nini w’abana bataye ishuri ubu bakaba bakoreshwa mu mirima y’ibyayi, mu birombe by’amabuye ndetse no mungo z’abaturage.
English









