Mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeri 2017, Minisitiri w’uburezi akaba n’umushyitsi mukuru wari wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rurembo, yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho cyane cyane umutekano, mi iyubakwa ry’amashuri no kurinda abana babo guta amashuri.
Mu ijambo Minisitiri Musafiri Papias Malimba yagejeje ku baturage bo mu murenge wa Rurembo , yabibukije ko nabo bagomba kugira uruhare mu gikorwa cyatangijwe na leta cyo gusenya amashuri ashaje hakubakwa andi mashya.Anasaba ababyeyi bo muri ako karere kurinda abana babo ikintu cyose cyatuma bava mu ishuri bakajya mu bindi bikorwa.
Yagize ati: Leta yatangije igikorwa cyo kuvugurura amwe mu mashuri ashaje kugira ngo yongere abe mashya, turabasaba ko namwe iki gikorwa mutagiharira leta yonyine ahubwo namwe mukigire icyanyu.Aya mashuri kandi azigirwamo n’abana banyu, turabasaba ko mwarinda abana banyu ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bava mu ishuri bakajya mu bindi bikorwa.Mwirinde kubakura mu mashuri mujya kubakoresha imirimo yanyu yo mu ngo.
Minisitiri Musafiri yakomeje asaba abayobozi bari aho cyane cyane abayobozi b’ibigo by’amashuri gutoza abana isuku yo ku mubiri ndetse naho bari (Ku mashuri).
Muri iki gikorwa cy’umuganda rusange, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwari buhagarariwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Senior Superitedent of Police(SSP) Emmanuel Kayumba wasabye abaturage ba Nyabihu kugira uruhare mu kwicungira umutekano, bakora amarondo cyane cyane ahari ibikorwa remezo leta yabahaye.
Yagize ati:” Hano mu karere ka Nyabihu hari ibikorwa byinshi leta yabagejejeho birimo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba muherutse guhabwa, imihanda, amashuri n’ibindi. Ibi byose mugomba kugira uruhare mu kubirinda no kubibungabunga, mukaza amarondo y’umwuga, mutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano cyangwa giciye ukubiri n’amategeko.”
SSP Kayumba yanagarutse ku kibazo cy’makimbirane yo mu miryango akunze kugaragara muri imwe mu miryango yo muri ako karere,abasaba kuyarwanya no kuyakumira aho yaba akigaragara aho yagize ati:” Ubwicanyi, gukubita no gukomeretsanya n’ubundi bugizi bwa nabi hagati y’abashakanye n’abavandimwe n’abandi tubyime inzira bihereye mu bayobozi kuko aribo bagomba kwegera imiryango irangwamo amakimbirane ariko nayo bazayibwirwa n’abo bayobora, murumva ko hatabayeho ubufatanye bwa twese twazakomeza kwibera mu bibazo kandi hari uburyo byakemuka.”
Abaturage kandi banibukijwe kuzitabira icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge gifite insanganyamatsiko igira iti: Ubumwe n’ubwiyunge umusingi w’iterambere rirambye” nk’uburyo bwo kongera kwibukiranya ko ibyo bahuriyeho biruta kure ibibatanya kandi bagakomeza kugendera mu murongo utangwa na Leta y’Ubumwe.
Kinyarwanda
English











