Kuri uyu wa 15 Ukwakira nibwo abaturage bagera ku bihumbi 5500 bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe baganirijwe n’abayobozi batandukanye ku bibazo bibugarije, ibyibanzweho akaba ari ibibazo bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abana bari munsi y’imyaka 18 ndetse no kugira isuku mu ngo zabo.
Ni ibiganiro byabanjirijwe n’amarushanwa y’umupira w’amaguru, aya marushanwa akaba yari yitabiriwe n’abaturage b’ingeri zose.
Nyuma y’aya marushanwa hatanzwe ibiganiro, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu Senior Superintendent(SSP) Emmanuel Kayumba.
Mu kiganiro yatanze, SSP Kayumba yagarutse ku kibazo kigaragara muri kariya gace cy’inda zirimo gutwarwa abana b’abanyeshuri bari munsi y’imyaka 18; aho yavuze ko iri ari ihohoterwa bakorewe maze asaba abaturage kubyirinda ndetse n’aho byagaragaye bakihutira kubigaragaza kungira ngo uwabikoze abihanirwe.
Yagize ati:” Iki ni ikibazo kitureba twese,ntimugomba guhishira uwo ari we wese uketsweho gutera inda umwana w’umunyeshuri cyangwa utarageza imyaka y’ubukure haba hari ikimenyane mufitanye, icyene wabo cyangwa izindi nyungu runaka.”
SSP Kayumba kandi yanashishikarije abaturage bo mu karere ka Nyabihu kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera kuko usanga aribyo ntandaro y’ibyaha byose bikunze kugaragara mu gihugu.Yasabye abaturage kudahishira abantu bafite aho bahurira nabyo.
Yagize ati:” Ibiyobyabwenge nibyo ntandaro y’ibyaha turimo kubona muri iyi minsi,turabasaba kudahishira ababitunda,ababigurisha ndetse n’ababikoresha.”
Yakomeje abibutsa ko uretse kuba aribyo ntandaro y’ibyaha, binagira uruhare mu kudindiza ubukungu n’iterambere ry’igihugu kuko uwabinyoye nta kindi ashobora gukora kimuteza imbere.
Aha akaba yagize ati:”Ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’umuntu n’igihugu muri rusange, muzareba abasabitswe n’inzoga zitemewe cyangwa ibindi biyobyabwenge ukuntu baba barabaye, nta kintu bashobora gukora kibateza imbere, ibi kandi binatuma n’igihugu kidindira mu iterambere.”
Ibi biganiro kandi byari byanitabiriwe na Hon Renzaho Giovani, umuyobozi muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge akaba imboni y'Intara y'Iburengerazuba mu bumwe n'ubwiyunge .
Mu kiganiro yatanze yasabye abaturage bo mu karere ka Nyabihu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose ndetse kwima amatwi ibihuha biva ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati:”Hari ibihuha bikunze kunyura ku mbuga nkoranyambaga ahanini usanga byiganjemo amagambo y’ingengabitekerezo mbi ,musabwe kwima amatwi ibyo bihuha mukagira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.
Abaturage bari bitabiriye ibyo biganiro ari benshi bishimiye impanuro bahawe b’abayobozi babasuye bavuga ko ahasigaye ari uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa ibyo basabwe. Abaturage biyemeje ko babinyujije mu nteko z’abaturage n’izindi nama bazajya baganirira hamwe ku bibazo bibabangamiye dore ko ibyinshi ngo usanga biba bibahungabanyiriza umutekano.
Kinyarwanda
English











