Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, abo bakunze kwita "Abanyonzi", bakorera mu mirenge ya Karago, Jenda na Mukamira, y’akarere ka Nyabihu, bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge no kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Ubu butumwa babuhawe ku ya 12 Nyakanga 2015 na Assistant Inspector of Police (AIP) , Marie Rose Uwizera, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere
AIP Uwizera yabwiye abo banyonzi bibumbiye muri Mukamira Bicycle Travel Service Cooperative(MUBTSC) ati: "Ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga ni bibi cyane kuko, uretse kuba kubinywa, kubitunda no kubicuruza ari icyaha, biteza ubukene mu miryango, kuko ubinywa adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biwuteza imbere".
Yababwiye ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gusambanya abana no gufata ku ngufu, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda.
Yabasobanuriye kandi ko bitera amakimbirane mu ngo kandi ko bishora abantu mu ngeso mbi, zirimo busambanyi kandi ko ingaruka zabwo zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe ikozwe nta gakingirizo.
AIP Uwizera yabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda agira ati:"Impanuka ntizitoranya. Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha umuhanda".
Yabasabye gukomeza gukorana neza na Polisi y'u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze ry’abantu.
Yababwiye kujya bagira amakenga ku bo n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko kandi bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.
Umuyobozi w’iri shyirahamwe,Twizerimana Jean Baptiste yagize ati,"Izi nama ni nziza kandi zari zikenewe kuko zongeye kuduhwiturira kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ibiyobyabwenge".
Yavuze ko zatumnye barushaho kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge, uko babyirinda no kubirwanya, kandi asaba bagenzi be kuzazishyira mu bikorwa.
Kinyarwanda
English











