Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Abanyonzi bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare mirongi itanu, bazwi ku izina ry’abanyonzi, bakorera mu karere ka Nyabihu, bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka, zangiza ibikorwa bitandukanye, rimwe na rimwe, zigakomeretsa cyangwa zigahitana abantu.

Ubu butumwa babuhawe ku ya 18 Gashyantare na Assistant Inspector of Police  (AIP) Thomas Nzabamwita,ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi no gukumira ibyaha muri aka karere .

Yagize ati,"Impanuka ntizitoranya.Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu, kimwe n’abandi bakoresha umuhanda".

Yabakanguriye kandi kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge, birimo kanyanga n’urumogi kuko, uretse kuba bitemewe ubwabyo, bitera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana ku mbaraga.

AIP Nzabamwita yababwiye kandi ko ibiyobyabwenge bituma abantu bishora mu busambanyi kandi ko ingaruka zabyo harimo gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri (urubyiruko rw'abakobwa) , no kujujubywa mu miryango imwe n’imwe.

Yabakanguriye gukomeza gukorana neza na Polisi, bayiha amakuru ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Na none yabakanguriye kujya bagira amakenga ku bo n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko kandi  bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Muri Mutarama,uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’akarere ka Gasabo, byahaye moto eshanu amashyirahamwe y’abakora uyu mwuga mu rwego rwo kubafasha kwigira.