Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Abanyeshuri bari mu biruhuko basabwe kwirinda ihohoterwa

Ku wa 29 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yakoze igikorwa cyo gukangurira urubyiruko rwo mu murenge wa Mukanira ruri mu biruhuko kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Aganiriza urubyiruko rugera ku 100, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Nyabihu Assistant Inspector of Police Aliane Muhorakeye yarusobanuriye amoko y’ihohoterwa akunze kugaragara mu Rwanda, abasobanurira ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka kanyanga, maze abagira inama yo kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

 Yababwiye kandi  nomero za telefone za Polisi y’u Rwanda zitangirwaho amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo nomero akaba ari: 112, 3512, na 3029.

Yakomeje anabasobanurira uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, aho yagize ati:”Umwana afite uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwo kurindwa, uburenganzira bwo kwidagadura, uburenganzira ku mutungo. Kandi umwana wese agomba kurindwa gukoreshwa imirimo ivunanye.”

Yababwiye ko imirimo mibi ikorereshwa abana ikunda kugararagara mu Rwanda, harimo gukora mu birombe by’amatafari, iby’amategura, imicanga n’ibisimu by’amabuye y’agaciro, kurindishwa imiceri, imirimo yo mu ngo nk’ububoyi n’ubuyaya n’indi.

Yabasobanuriye ko mu Rwanda, gukoresha abana imirimo mibi, ahanini biterwa n’ubujiji bw’ababyeyi, aho baba nabo ubwabo badasobanukiwe n’akamaro ko kohereza umwana ku ishuri, ubukene bw’imiryango imwe n’imwe, n’ibindi.

AIP Muhorakeye yasabye urwo rubyiruko kutazapfusha ubusa igihe cyabo cy’ibiruhuko bajya mu biyobyabwenge, ahubwo bakazagikoresha neza basubiramo amasomo, bakanafasha ababyeyi imirimo yoroshye.

Nyuma y’ibiganiro, umwe muri urwo rubyiruko  witwa Umutesi Chantal yagize ati:”Sinari nsobanukiwe amoko y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nyuma y’ikiganiro twahawe na  Polisi y’u Rwanda; nabisobanukiwe neza, kandi niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kubirwanya no kubikumira."

 Yakomeje agira ati:"Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntibigomba guharirwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, ahubwo bikwiriye kuba ibya buri wese kuko ibyo byaha bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange."

Yasoje avuga ko bashimye inyigisho bahawe, maze avuga ko nta nyugu yo kwishora mu biyobyabwenge kuko bituma batsindwa mu ishuri, ndetse no gutakaza icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.