Polisi yú Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kanama yahaye abanyeshuri 320 n’abarezi babo bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gitebe ruherereye mu murenge wa Mulinga ikiganiro ku ruhare rwabo n’urw’umuturage muri rusange mu kwicungira umutekano.
Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu karere ka Nyabihu Assistant Inspector of Police (AIP) Ariane Muhorakeye yabwiye aba banyeshuri n’abarezi babo ko núbwo baba bari mu ishuri kandi ikigo cyabo gifite abakirindiye umutekano, nabo bakwiye kuwugiramo uruhare.
Yarababwiye ati:”Inzego zúmutekano buri gihe zikenera ubufatanye bwábaturage kugirango zibashe kuzuza inshingano zazo neza, niyo mpamvu hashyizweho komite zishinzwe ibikorwa byo kwicungira umutekano kugera ku rwego rwúmudugudu.”
Yanababwiye ko nabo aho biga bagomba kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano mu kigo bigamo, bagatangira amakuru ku gihe yícyo babona cyawuhungabanya.
Yavuze ati:”Ishuri mwigamo rigendwa nábantu batandukanye, abazamo rero baba bafite impamvu zitandukanye, hashobora kuba harimo nábahungabanya umutekano, buri wese akwiye kuba ijisho ry’undi, hagira uwo mugiraho amakenga ko yahungabanya umutekano mugatungira agatoki abayobozi banyu nabo bakabibwira inzego z’umutekano.”
AIP Muhorakeye yanasabye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko hari bamwe muri bagenzi babo babinywa.
Yavuze ati:’’Birashoboka ko muri iki kigo cyanyu haba hari bagenzi banyu banywa ibiyobyabwenge nkúrumogi, ariko turabakangurira kubyirinda kuko bigira ingaruka nyinshi ku mibereho n’ubuzima bwabo, kuko ubinywa bishoborakumushora mu ngeso mbi nkubusambanyi rimwe na rimwe bukurikirwa níngaruka mbi zirimo gutwara inda zíndaro, kuva mu ishuri, ubuzererezi núbwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Nyuma yíki kiganiro umuyobozi wíkigo Karangwa James yashimiye Polisi anasaba abanyeshuri nábarezi babo gushyira mu bikorwa inama bahora bagirwa na Polisi yú Rwanda.
Yavuze ati:’’Nkúko umutekano twese tuwukeneye, ni ihame ko twese tugira uruhare mu bikorwa byúmutekano ahasigaye tukabasha kugera ku iterambere rirambye.”
Umuhoza Viviane uhagarariye abandi yashimye Polisi yú Rwanda ku ngufu ishyira mu kwigisha abaturage muri rusange n’abanyeshuri by’umwihariko mu kwicungira umutekano.
Kinyarwanda
English











