Ku itariki ya 14 Kamena 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yatanze ibiganiro byagenewe abahagarariye amadini n’amatorero akorera muri ako karere bagera kuri 45.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere (DCLO), Inspector of Police (IP) Alexandre Minani yabashimiye uruhare batanga mu kurwanya ibyaha abasaba guhozaho no gukangurira abayoboke babo kuba intangarugero mu kurwanya ibyaha no gutanga amakuru.
IP Minani yagize ati:’’Mbanje kubashimira kuba mwitabiriye iki kiganiro, nkaba kandi mbashimira ku ruhare rwanyu mu gutanga inyigisho ziganisha mu kwirinda ibyaha mugeza ku bayoboke b’amadini muyobora. Mu miryango haracyagaragaramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; nko kubahoza ku nkeke, kubakubita, kutandikisha abana, gushyingira abana b’abakobwa batarageza igihe n’ibindi bijyanye no kubavutsa uburenganzira bwabo. Ibi bikorwa igihe byaba bigihabwa intebe ntaho twaba tugana kuko nta terambere twageraho uretse guhoza imiryango mu myiryane no mu makimbirane, niyo mpamvu tugomba guhagurukira hamwe tukabirwanya twivuye inyuma.’’
IP Minani yakomeje abasaba kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa n’akarengane
Yaravuze ati:’’Hari ibyaha bikorerwa hanze abantu bavuye mu nsengero na kiliziya aho usanga cyane cyane urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge bikabatera gukora urugomo, ubujura no gufata abagore n'abakobwa ku ngufu. Niyo mpamvu gutanga inyigisho bigomba gushyirwamo imbaraga abayoboke bgahabwa impamba ihagije y’amasomo y’imyitwarire igomba kubaranga igihe basubiye imuhira.’’
IP Minani yasoje asaba abahagarariye amadini n’amatorero kwirinda kandi bakarwanya ruswa n’itonesha iryo ariryo ryose aho babibonye bakihutira kubigeza ku buyobozi bubishinzwe kugirango bubikurikirane.
Ukuriye abanyamadini n’amatorero mu karere ka Nyabihu, Pasteur Twizerimana Ildephonse yafashe ijambo ashimira Polisi ku nyigisho bagejejweho asaba ko bahabwa ubufasha bwo kuzigeza ku bayoboke bose.
Pasteur Twizerimana yagize ati:’’Twishimiye ibyo tumaze kugezwaho, twabyungukiyemo byinshi bijyanye no kurwanya ibyaha no kwirindira umutekano. Twiboneye neza ko ibyaha bitarwanyirizwa mu materaniro gusa ahubwo birakwiye ko tugira umuco wo gufatanya n’inzego z’umutekano tuzigezaho amakuru y’ibyaha bikorwa kugirango bibashe gukumirwa bitarahungabanya umutekano cyangwa ngo bitware ubuzima bwa bamwe mu bayoboke. Tukaba dusaba ko byagera kuri buri muyoboke kugirango abigire ibye bityo nidusenyera umugozi umwe ibyaha bya kameremuntu bizaneshwa burundu.’’
Kinyarwanda
English











