Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare , abo bita Abanyonzi, bakorera mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, bibumbiye muri koperative yabo yitwa “Mukamira Bicycle Transport Service” (MBTS), ku itariki 4 Ugushyingo 2015 bashyizeho uburyo bubahuza mu kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club).
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Raphael Ngirabakunzi yitabiriye icyo gikorwa cyabo cyabereye mu kagari ka Jaba, akaba yarabahuguye ku bijyanye n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
SP Ngirabakunzi yatangiye abwira abo banyonzi ko ibyaha biteza umutekano muke biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge, bityo ko bakwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.
Yabibabwiye agira ati:"Abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga bakora ibikorwa bibangamira ituze rya rubanda birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana , gufata ku ngufu, urugomo, gukubita no gukomeretsa, n’ubujura."
Yakomeje agira ati:"Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Buri wese akwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko ndetse n’amabwiriza , ibyo akabikora atanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora."
SP Ngirabakunzi yabibukije kandi kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka zihitana abantu ndetse zikanakomeretsa abatari bake kandi zikaba zangiza ibikorwa by’iterambere bitandukanye.
Yabashimiye uruhare bagira mu kwicungira umutekano, haba mu gihe bari mu kazi kabo ndetse n’aho batuye, maze abasaba gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma harwanywa ndetse hakanakumirwa ibyaha.
Umuyobozi wa koperative yabo yitwa “Mukamira Bicycle Transport Service” Mushimiyimana Jean Bosco yasezeranyije Polisi y’u Rwanda muri aka karere ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo nk’abandi banyarwanda mu kwicungira umutekano.
Yagize ati:"Dukora umwuga wacu neza kuko hari umutekano usesuye mu gihugu.Tugomba rero kwirinda ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya kandi tukagira uruhare mu kukirwanya no kugikumira.
Yashoje ijambo rye asaba bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Kinyarwanda
English











