Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Abagize CPC’s basabwe kurushaho kunoza inshingano zabo bakumira ibyaha

Abagize komite zo kwicungira umutekano mu  murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 28 Ugushyingo  basabwe  kunoza inshingano zabo bakumira ibyaha mu bihe byiminsi mikuru.

Ni ibiganiro byatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura Rusingiza Esro ari kumwe na Chief Inspector of Police (CIP) Theresie Mushimiyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira ibyaha muri aka karere aho byahawe abagize komite zo kwicungira umutekano bagera ku 145 baturutse mu midugudu yose igize umurenge wa Rambura.

CIP Theresie Mushimiyimana yabasabye kutirara muri iyi minsi mikuru,ahubwo bakarushaho kuba maso kugira ngo abaturarwanda bazanogerwe n’iminsi mikuru bafite umutekano usesuye.

Yagize ati” Muri iyi minsi iganisha mu mpera z’umwaka akenshi usanga hari abantu bishima cyane bakarenza bikaba byavamo no gukora ibyaha.Musabwe kuzakurikirana umutekano mu mididugudu mukurikirana ko amarondo  akorwa neza.”

CIP Mushimiyimana yakomeje agaragaza ko n’ubwo ibyaha bigenda bigabanuka inzira ikiri ndende, asaba buri wese guhora azirikana inshingano ze.

Yagize ati:’’ Mugomba guhora mufite amakuru y’uko umutekano uhagaze iwanyu mu midugudu, mu gihe mugize icyo mumenya gishobora kuwuhungabanya, mukwiye kwihutira gutanga amakuru kugira ngo bikumirwe bitaraba, izo nizo nshingano z’ibanze buri wese akwiye guhora azirikana.’’

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Rambura Rusingiza Esro  yibukije abahawe ibiganiro ko ari imboni z’abaturage bakwiye guhora birinda gutakaza ikizere bafitiwe.

Uyu muyobozi asoza asaba abaturage kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango kuko nabyo ari intandaro y’ibiteza umutekano muke.

Yagize ati “Ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana ni bimwe mu byugarije imiryango itandukanye hakenewe imbaraga zaburi wese mu guhindura imyumvire y’abaturage kuko umutekano w’ibanze uhera ku mibereho myiza y’abagize umuryango.’’

Komite z’abaturage zo kwicungira umutekano (CPCs) zashyizweho mu mwaka wa 2007, zikaba zigizwe n’ abaturage b’ inyangamugayo  batorwa na bagenzi babo bagakorera ku rwego rw’akagari n’umurenge  aho bakusanya bakanatanga amakuru afasha mu gukumira no kurwanya ibyaha.