Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ntitwarinda ibyagezweho tukirangwamo ihohoterwa- V/Meya Nyirabahire

Aya ni amwe mu magambo yayoboye umunsi w’imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’abagore bo mu murenge wa Bumbogo wo mu karere ka Gasabo ku nsanganyamatsiko igira iti:”Yego birashoboka”,  ku italiki ya 12 Kanama uyu mwaka.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Languida Nyirabahire ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’abagore bo muri Bumbogo aribo, Chief Superintendent of Police (CSP) Rose Muhisoni wari uhagarariye Polisi ndetse na Antoinette Uwimana wari uhagarariye umuryango Women for Women International n’abandi bayobozi.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu munsi, umuyobozi w’akarere ka Gasabo  wungirije yavuzeko ibyamuritswe n’iterambere ry’umugore muri rusange ari imbuto z’imiyoborere myiza iri muri iki gihugu aho ubuyobozi bwacyo buhora bushishikariza umugore kwiteza imbere kandi nabo koko bagomba kugaragaza uruhare rwabo.

Visi Meya Nyirabahire yagize ati:” Mu kugaragaza uruhare rwacu mu iterambere ry’iki gihugu, harimo guharanira kurangwa n’isuku ku mubiri n’aho dutuye, kwiteza imbere  kandi duharanira ituze n’amahoro mu ngo zacu.”

Yakomeje agira ati:”Ibimaze kugerwaho ni byinshi kandi dukomeze kubisigasira, ariko ntitwabigeraho tukirangwamo ihohoterwa  iryo ari ryo ryose mu miryango yacu, niyo mpamvu umugore n’umugabo bagomba kurirwanya bafatanyije.”

CSP Muhisoni mu ijambo yabagejejeho, yashimye abaturage muri rusange ku bushake basanzwe bagaragaza mu kwicungira umutekano kandi aboneraho gushima abagore ku rwego bagezeho biteza imbere.

Yagize ati:” Umugore aho ari hose yirinde kugaragara mu byaha kandi afatanye n’abandi banyarwanda mu kubirwanya kuko nta mutekano nta terambere.”

Yakanguriye abagore kandi kumenya uburenganzira bwabo ku mutungo, gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo ndetse n’ubw’umwana kandi abakangurira kurwanya  icuruzwa ry’abantu cyane iry’abana b’abakobwa.

Yashoje avuga ko kuva umwaka utaha kugeza mu 2018, bakwiye kwiha umuhigo wo kurandura burundu ihohoterwa iryo ari ryo ryose mu murenge wabo kandi bagaharanira ko n’ahandi ariko bigenda.

Madamu Antoinette Uwimana wari uhagarariye Women for Women International  yavuze ko umuryango ahagarariye uzakomeza gahunda yo guteza imbere abagore kandi ko yizeyeko bizatuma nabo bajya mu murongo mwiza igihugu cyihaye yo kubafasha kwiteza imbere.

Abaturage bagera ku 3000 nibo bari bitabiriye uwo munsi w’imurikabikorwa no kwishimira ibyagezweho n’abagore , ukaba warashojwe hasezerana imiryango 2 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.