Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ntidukwiye gucika intege mu kurwanya ruswa: ACP Mbonyumuvunyi

Ibi  ni ibyavuzwe n’ umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ruswa muri Polisi y’u Rwanda Assistant  Commissioner of Police(ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi kuri uyu wa 2 Ukuboza 2017 kuri Televiziyo y’u Rwanda ubwo hatambukaga ikiganiro kigamije kongera  gusobanurira abanyarwanda ruswa icyo aricyo n’uruhare rwabo mu kuyirwanya.

Ni ikiganiro cyari cyatumiwemo inzego zitandukanye zirebwa cyane no kurandura ruswa arizo Polisi y'u Rwanda, urwego rw'umuvunyi mukuru,urwego rw'ubushinjacyaha bwa Repubulika,  Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, Transparency International Rwanda ndetse n'urwego rw'abikorera mu Rwanda (PSF).

Iki kiganiro cyabaye mu gihe kuva tariki ya 1 kugeza tariki 9  Ukuboza 2017,  mu Rwanda hatangiye icyumeru cyahariwe kurwanya ruswa. Insanganyamatsiko ikaba igira iti:”Uruhare rwawe ni ingenzi mu kurandura ruswa”.

Muri iki kiganiro, Umuvunyi mukuru wungirije Musangabatware Clement,  yavuze ko ruswa itangwa mu buryo butandukanye ,ariko asaba abanyarwanda gucika ku muco wo guha  abayobozi impano cyangwa amaturo kuko nabyo burya hari ubwo biba ari ruswa.

Yagize ati: “Twari tumenyereye ruswa yo gutanga amafaranga ,ariko ubu hadutse ruswa y’ishimisha mubiri cyangwa ruswa ishingiye ku gitsina, hari n’abaha amaturo abayobozi cyangwa impano runaka burya biriya nabyo ni uburyo bwo gutanga ruswa. Turakangurira abaturage kubyirinda.

ACP Mbonyumuvunyi wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda, yasobanuye ko ruswa ari icyaha gikorwa mu buryo butandukanye kandi kigakorwa mu buryo bw’ibanga rikomeye ahanini  kigakorwa hagati y’abantu babiri.

Yavuze ko ruswa ari igihe umuntu akoresha umurimo yahawe waba uwa leta cyagwa abikorera ariko akawukoresha mu nyungu ze bwite  cyangwa  agakoresha ibya rubanda mu nyungu ze bwite.

 ACP Mbonyumvunyi yaboneyeho  guhumuriza abanyarwanda  ababwira ko n’ubwo raporo zikorwa buri mwaka ziba zigaragaza ko ruswa ikomeje kwiyongera ntawe byakagombye gukura umutima kuko bituruka kukuba abantu baratinyutse gutanga amakuru  y’ahagaragaye ruswa, anabonaraho gusaba abanyarwanda gukomeza kugaragaza ahakiri ruswa kuko urugamba rugikomeza.

Yagize ati:”Nibyo koko buri mwaka tubona imibare iri hejuru y’abakorewe amadosiye yo kurya ruswa, ariko ntawe byakagombye gutera ubwoba kuko burya ni uko baba bagaragaye. Ariko nka Polisi y’u Rwanda twafashe ingamba zigamije kurandura ruswa burundu, muri zo harimo nko gukoresha ikoranabuha muri servise dutanga ,ariko nanone ubufatanye n’abaturage ni ngombwa”.

Yakomeje asaba abanyarwanda kumenya uburenganzira bwabo bakareka kujya bagira icyo baha umuntu kandi bakemerewa n’amategeko.

Kuri iyi ngingo yo kumenya uburenganzira,niho Muhamed Mpazimpaka wari uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) yavuze ko iwabo ruswa ari umuziro.

Yagize ati: “Ubundi mu bucuruzi nitwe twakundaga  gutanga ruswa kuko twabaga  dushaka serivisi byoroshye, byaterwaga no kutamenya uburenganzira bwacu ,ariko uyu munsi twarasobanukiwe. Dukorana n’inzego zitandukanye, iyo hari uwo tubonye wenda acuruza ku giciro gito kurusha abandi tubimenyesha inzego bireba”.

Aba bayobzi basabye abanyarwanda  gukomeza gutanga amakuru y’ahabonetse ruswa , babizeza ibanga rikomeye ku muntu uzajya atanga amakuru.