Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aravuga ko kurwanya icyorezo cya COVID-19 bikwiye kuva mu nshingano rusange ahubwo bikaba iby’umuntu ku giti cye. Ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bufite intero igira iti “NtabeAriNjye” ukwirakwiza Koronavirusi mu bandi.
CP Kabera agaragaza ko n’ubwo hari abo usanga intero ya #NtabeAriNjye bayivuga cyangwa bakayandika mu buryo butandukanye, icyangombwa ni uko ubutumwa bujyana nayo busobanura neza icyo ishaka kuvuga. Kandi abantu bakabikurikiza.
Yagize ati “Hari abo usanga bavuga ngo simbe ari njye cyangwa ntabe ari nge, ariko icyangombwa ni ubutumwa bujyana n’iyi ntero kandi buri muntu akagira amahitamo ye mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19”.
Yakomeje avuga ko amwe muri ayo mahitamo kugira ngo #NtabeAriNjye uzana Koronavirusi mu bandi, nahisemo: Kwambara agapfukamunwa neza, Gukaraba mu ntoki kenshi, Guhana intera hagati yanjye n’abandi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, Kwirinda kuramukanya nkoranaho. Buri muntu akaba yagira amahitamo meza ntabe ari we uzana Koronavirusi aho ari.
Mu gihe ingendo zo mu ntara no mu mujyi wa Kigali zafunguwe ndetse n’ingendo zo kuri moto zigatangira gukora, CP Kabera yakanguriye abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho igihe batangiye ingendo.
Ku mugoroba wa tariki ya 21 Kamena, Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko mu gihugu hose hagaragaye abantu 26 banduye icyorezo cya COVID-19. Muri bo harimo abamotari 2 bo mu mujyi wa Kigali.
Aha niho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahereye asaba abantu kubahiriza amabwiriza yatanzwe mbere yo gufata urugendo.
Yagize ati “Buri muntu niba agiye mu modoka agomba kubanza kwambara agapfukamunwa kandi neza, agapfuka umunwa ndetse n’amazuru, gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (Hand sanitizer). Ibyo kandi bigakorwa no kuri za Moto ariko ho bakanongeraho kwambara igitambaro mu mutwe mbere yo kwambara ya ngofero yabugenewe irinda gukomereka mu mutwe habaye impanuka (Casquet).”
CP Kabera yanenze bamwe mu batwara abagenzi kuri za moto (Abamotari ) usanga bagenda batiza abagenzi udutambaro cyangwa abagenzi nabo bakadutizanya. Yavuze ko gahunda ya #NtabeAriNjye ari imwe mu ngamba zo kurwanya COVID-19, asaba ko iyi gahunda yaba intero n’inyikirizo mu muryango nyarwanda ndetse n’ubutumwa bukagera ku baturarwanda benshi bashoboka.
Kinyarwanda
English











