Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nta buhungiro bw’abanyabyaha buri mu Rwanda: ACP Tony Kuramba

Ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi n’umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga ishami ry’u Rwanda (Interpol) ACP Tony Kuramba, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2015, ubwo yashyikirizaga umugabo witwa Mulumba Ronald terefone ye ya  i Phone ifite nimero iyiranga IMEI 35 88 270 501 582 72 ikaba ifite agaciro k’amadorali 1200 y’Amerika. Yayibiwe iwabo mu kwezi kwa Kanama  ikaza gufatirwa mu Rwanda mu karere ka Rubavu mu kwezi kwa Nzeri 2015.

ACP Tony Kuramba yagize ati”: uyu mugabo akimara kwibwa terefone ye, Interpol ya Uganda yahise itumenyesha ko terefone ye iri mu Rwanda, idusaba kubafasha kuyishakisha. Twahise dutangira gushakisha hose mu gihugu aho yaba iherereye maze iperereza riza kutwereka ko uwayikoreshaga ari ahitwa Mahoko mu karere ka Rubavu ari naho twayifatiye ndetse dufata n’uwari wayibye”. Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga ishami ry’u Rwanda yavuze ko uwayifatanywe yari yaragiye mu gihugu cya Uganda mu bikorwa by’ubucuruzi .  Uwafashwe ni umusore wo mu kigero cy’imyaka hafi 20, akaba  yaravuze ko yayiguze n’abandi bantu, cyakora iperereza rikaba rikomeje ngo ukuri kumenyekane.

Uriya muturage wa Uganda Mulumba Ronald adutekerereza uko yibwe yagize ati:” Nari ahitwa Mukono mu Mujyi wa Uganda, ndi mu modoka yanjye, ndimo kuvugira kuri terefone yindi, noneho abajura baraza bakora mu modoka banyiba igikapu cyarimo iyi terefone maze guhabwa ndetse n’amadorali ibihumbi 3 by’Amerika bahita biruka baragenda. Nahise mbimenyesha sitasiyo ya Polisi ya Mukono kugira ngo bamfashe”.

Uyu mugabo usanzwe ukora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kugura no kugurisha amazu, ubutaka n’ibindi, yakomeje avuga ko mu  minsi mike yibwe, umuntu yaje kumuterefona ari mu Rwanda  akoresheje iyo terefone kuko harimo nimero yindi yakoreshaga.

Mulumba akimara kubibona yahise abimenyesha Polisi y’iwabo maze ku bufatanye bwa Interpol zo mu bihugu byombi hifashishijwe ihererekanyamakuru iza gufatirwa mu Rwanda. Mulumba akaba ashimira Polisi y’u Rwanda aho yagize ati:”Ndishimye cyane, ngiye gusubira iwacu kubabwira ibimbayeho, kuba mpawe terefone yanjye. Ndabona abanyarwanda n’abagande tubanye neza rwose, turi abavandimwe.”

ACP Tony Kuramba we yakomeje avuga ko atari ubwa mbere ibintu nk’ibi biba byo gufata abanyabyaha ku mpande zombi kubera ubufatanye. Yatanze urugero agira ati:” Mu minsi ishize hari imodoka ikomoka mu gihugu cya Uganda twafatiye mu karere ka Rubavu aho abayibye bari bagiye kuyambutsa mu gihugu cy’abaturanyi, twarayifashe tuyisubiza ba nyirayo”. Yakomeje avuga kandi ko no mu minsi yashize hari umunyarwanda wafatiwe mu gihugu cya Uganda yihishahisha,  yagaruwe mu Rwanda kubazwa uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Aha niho yashimangiye avuga ko uwibwira ko yakora icyaha mu gihugu kimwe agahungira mu kindi aba yibeshya, kuko hariho ubufatanye hagati ya Uganda n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo ku isi, mu guhanahana amakuru no guta muri yombi abanyabyaha bakora icyaha iwabo bagahungira mu bindi bihugu.